Abasore bamwe na bamwe bigaragaza nk’abafite urukundo kandi bashaka imibonano mpuzabitsina kuri wowe. Ni gute wamenya umusore ugukunda by’ukuri ukamutandukanya n’ukubeshya ko agukunda ariko agamije ko muryamana gusa?.
1. Ntakubwira imishinga ye y’ahazaza
Umusore ugufiteho gahunda yo kugushyira mu rugo akuganiriza ku bintu
birenze umunsi muriho ahubwo ashyira imbere ko musohokana
nijoro mukarya mukanywa bikarangiriza aho.
2. Aguhamagara nijoro gusa
Niba umuhungu mukundana aguhamagara nijoro atajya aguhamagara ku
manywa icyo agushakaho ni uko muzajya muryamana ntabwo ari uko
muzashinga urugo.
3. Iyo akwandikiye ariko akabikora ninjoro, aba yishimiye cyangwa
ashishikajwe no kuryamana nawe, mu by’ukuri ntabwo aba agambiriye ko
mwazashyingiranwa usibye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa.
4. Uko akwita bishobora kukugaragariza niba agukunda by’ukuri cyangwa
ashaka ko mwiryamanira. Akenshi azakwita amazina wumva nta cyizere atanga
ku mubano wanyu w’ahazaza mwembi usibye ya mazina ashirana n’agahararo.
5. Iyo agusabye ko umwoherereza amafoto yawe agaragaza ubwambure
bwawe ukoresheje telefone, aba yishimira kukwamamaza gusa nta rukundo
aba agufitiye ruzatuma mushyingiranwa usibye kuryamana.
6. Ikintu kibaho iyo muri kumwe cyerekana ko agukunda by’ukuri cyangwa
ko mukundana byo kuryamana, iyo ashaka ko mugirana ikiganiro kiza, icyo
gihe muba mukundana bifite intego yo kurushinga. Ariko iyo ibyo akora
byose biganisha kuba yagukorakora ku mabuno, kukwitegereza cyane cyangwa kukwiyegereza cyane muhagaze, ntakabuza ibyo aba akeneye biba ari
ukuryamana gusa.
7. Iyo yohereje ubutumwa, ibyo ategura byose bikaba ari ukukubona
kandi akavuga n’ibintu bidasobanutse, ibyo byose aba ashaka kuba ari
ukwiryamanira gusa.
8. Iyo ahora aguhamagara cyangwa akakwandikira bikaba ikiganiro
kirekire kidafite icyo kigamije, burya aba agukunda bya nyabyo nta
gushidikanya. Aha bisobanurwa n’uko akenshi iyo ashaka ko muryamana
akuganiriza avuga ngo ndagukumbuye mukunzi ndetse n’ibindi byinshi.
9. Mu gihe muri gukorana ikiganiro, iyo ibyo ari kuvuga byose biba
byerekeranye n’ibice bigize umubiri wawe si uko abashaka ngo
akumenye neza, icyo aba ashaka nta kindi usibye kuryamana nawe.
10. Iyo ashaka kumenya byinshi kuri wowe mu biganiro byose
mugirana, icyo gihe aba agukunda bitagira amakemwa kandi bishobora
kurangira mushyingiranywe.
Src:www.herway.com