in

Barack Obama yahishuye uburyo atinya umugore we.

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Michelle Obama ni bamwe mu bantu bazwi n’abantu benshi ku Isi nk’umugore n’umugabo babanye neza.

Barack Obama yatunguye abatuye Isi muri iki cyumweru ubwo yavugaga ko ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi byose ari umugore we n’abana be.

Nk’umuntu wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, abenshi batekerezaga ko uyu mugabo w’imyaka 59 afite ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba yabonye.

Barack Obama na Michelle bafitanye abana babiri b’abakobwa. Malia w’imyaka 22 na Sasha w’imyaka 19.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Jimmy Kimmel ukora kuri televiziyo yo muri Amerika, tariki 27 Ugushyingo 2020 nibwo yahishuye ko ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi ari umuryango we.

Yagize ati “Impamvu ni uko he Sasha ari Michelle muto kandi ntinya Michelle. Sasha na Michelle barasa kandi bahuje imyitwarire”.

Malia ni nkanjye, twitana ab’amasura maremare kubera ko isura ya Malia imeze nk’iyanjye. Michelle na Sasha ni ba masura aburungushuye ‘

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 10 biranga umusore ukubeshya ko agukunda nyamara ashaka ko muryamana gusa

Amavubi Basketball yatengushye Kagame waje kuyareba akina na Sudani y’Epfo aratsindwa