in

Ibinini byifashijwa mu kudasama bigiye kujya bitangwa ku buntu ku habugenewe

Nyuma y’igihe kirekire hariho imbogamizi z’igiciro kiri hejuru ku binini bituma umugore adasama, ibinini bifasha abagore kudasama, bigiye kujya bitangirwa ubuntu mu Bufaransa ku bagore bose hatitawe ku myaka yabo.

Izi mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, François Braun, mu kiganiro yagiranye na 20 Minutes.

Ibi binini byose bizajya bitangirwa ubuntu muri za farumasi bidasabye ko umuganga aba yabyandikiye umugore cyangwa se umukobwa.

Ibyitwa Norlevo ni byo bigurwa cyane mu Rwanda kuko bigura 10.000 Frw, naho ibyitwa Pill 72 bigura 6000 Frw.

Biba byiza iyo ubifashe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina kuko aribwo uba ufite amahirwe angana na 85% yo kudasama.

Si byiza kubikoresha inshuro nyinshi, kuko bitewe n’uko bikumira gusama mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyarangiye, biba byarakoranywe imisemburo myinshi ugereranyije n’ibinini bisanzwe byo kuboneza urubyaro.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza:RIB yataye muri yombi Umuyobozi ushinjwa gutwika inzu y’umuturage

Bruce Melody yeretse igihandure Meddy na The Ben bari baragafashe imyaka myinshi