in

Bruce Melody yeretse igihandure Meddy na The Ben bari baragafashe imyaka myinshi

Spotify rumwe mu rubuga rucururizwaho jbihangany, rukomeje gukura umunsi ku wundi rugenda rwigarurira imitima ya benshi kurusha izindi mbuga zicuruza imiziki.

Nyuma yo kubagezaho uko abahanzi nyarwanda barushanwa ku mbuga zirimo YouTube , Audiomack, BoomPlay n’izindi The Choice Live dukesha iyi nkuru yagarutse ku bahanzi 6 bumvwa cyane kurusha abandi kuri Spotify.

1.Eloi Muhoranimana uzwi nka Eloi El w’imyaka 23 niwe muhanzi nyarwanda wumvwa cyane kuri Spotify kurusha abandi kuko yumvwa n’ibihumbi 392,498 buri kwezi.

2.Itahiwacu Bruce azwi nka Bruce Melodie niwe muhanzi wa kabiri wumvwa cyane kuri Spotify aho yumvwa n’ibihumbi 123,711 buri kwezi. Uyu muhanzi ni nawe wa kabiri ukurikirwa cyane kuri YouTube mu Rwanda [Ibihumbi 373], uwa mbere kuri Twitter [Ibihumbi 69] akaba uwa gatatu kuri Facebook [Ibihumbi 328]

3.Ngabo Jobert Medard wamenyekanye na Meddy niwe muhanzi wa gatatu wumvwa cyane kurusha abandi kuri Spotify aho yumvwa n’ibihumbi 77,008 buri kwezi. Uyu muhanzi niwe wa mbere ukurikirwa kuri Instagram [Ibihumbi 876], Kuri YouTube [1M] , akaba uwa kabiri kuri Twitter [Ibihumbi 66].

4.Mugisha Benjamin uzwi ku kabyiniro ka The Ben niwe muhanzi wa kane wumvwa cyane kuri Spotify aho yumvwa n’ibihumbi 46,414 buri kwezi. The Ben niwe wa mbere ukurikirwa kuri Facebook [Ibihumbi 661], uwa gatatu kuri Instagram [Ibihumbi 699] akaza no muri batanu ba mbere kuri Twitter.

5.Rwangabo Nel Ngabo wiyise Nel Ngabo niwe muhanzi nyarwanda wa gatanu wumvwa cyane kuri Spotify aho yumvwa n’ibihumbi 30,417 buri kwezi. Uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music ni umwe mu bahagaze neza mu muziki kuva mu ntangiriro za 2019 yumvikana bwa mbere.

6.Burabyo Dushime Yvan waryubatse nka Yvan Buravan yavunnye umugara ari we muhanzi wa gatandatu wumvwa cyane kuri Spotify kuko yumvwaga n’ibihumbi 24,556 buri kwezi.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibinini byifashijwa mu kudasama bigiye kujya bitangwa ku buntu ku habugenewe

Umunyamakuru wa televiziyo ikunzwe mu Rwanda arasezeye