Kayonza:RIB yataye muri yombi Umuyobozi ushinjwa gutwika inzu y’umuturage

Abantu kugeza ubu bataramenyekana batwitse inzu y’umuturage bakoresheje Lisansi, hanyuma umukuru w’Umudugudu ahita atabwa muri yombi akekwaho ko icyo gikorwa kibi nyuma yo gushinjwa n’uwo muturage kumutoteza no kumwirukana muri uwo Mudugudu.

Niyonsaba watwikiwe inzu yavuze ko ahagana saa sita z’ijoro ari bwo ngo iwe ahantu yakodeshaga haje abantu barakomanga ababaza abo aribo banga kwivuga, hashize akanya ngo bahise bakubita idirishya bamena Lisansi mu nzu ubundi ngo baratwika.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu mu Mudugudu w’Akamayange mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.