in

Ibimenyetso simusiga byarekana ko umuntu urimo kwegera urupfu.

Niba urwaje umuntu ubona ageze mu minsi ye ya nyuma hari ibyakwereka ko ashobora kuba agiye kwitaba Imana. Abahanga bemeza ko ari ingenzi kumenya ibi bintu byerekana umuntu uri gusatira urupfu. Ese mu by’ukuri ibyo bintu nibihe? Some neza urasobanukirwa.

1.Guta umutwe

Benshi mu bagiye gupfa bahura n’ikibazo cyo guta umutwe cyangwa kuvuga ibidahuye. Ibi usanga biterwa nuko umuvuduko w’amaraso ushobora kuba wazamutse cyangwa ubwonko bukaba butagikora neza.

2.Gusinzira cyane bidasanzwe

Ushobora kuba usanzwe uziranye n’umuntu ariko utamuziho gusinzira amasaha y’umurengera. Ushobora kandi kuba urwaje umuntu ariko ukabona amaze amasaha menshi asinziriye, ibi rero nubibona cyane cyane ku muntu urwaye uzitegure ko ashobora kugucika mu minsi micye. Abantu benshi iyo bari mu minsi yabo ya nyuma cyane cyane abarwaye indwara zikomeye bakunda gusinzira bidasanzwe.

3.Guhindagurika ku mikorere y’umubiri

Aha harimo gutakaza ubushyuhe bidasanzwe, kugabanuka kw’isukali kandi adasanzwe arwaye diyabete, ndetse no kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, gusa hano ashobora no kumva ashyushye cyane cyangwa agakonja cyane iki nacyo nikimenyetso cyuko umuntu ari kugucika.

4.Kudashobora kurya

Kudashobora kurya bishobora kuba kubantu benshi, ariko nanone nuba urwaje umuntu akamara amasaha menshi ntakintu ariye uzagire impungenge. Impamvu yo kubura ubushake bwo kurya (appetite) nuko umubiri uba wamaze gucika intege burundu ibyo rero bituma uwo mubiri utongera gushaka ibyo kurya kuko uba utari bushobore kubitunganya.
Kutajya mu bwiherero mu gihe kinini

Bigendanye nuko kurya biba bitagishoboka no kujya mu bwiherero biba bidahari, iyo umuntu atabasha kurya ariko akabasha kwiherera burya byerekana ko umubiri we ukiri gukora ariko iyo ntanakimwe muribyo uzatangire kugira impungenge.

5.Umunaniro udasanzwe

Abantu benshi bagiye gupfa bagira umunaniro udasanzwe, ibi nukubera ko umubiri uba wamaze gutakaza imbaraga hafi ya zose ndetse n’amaraso, gucika imbaraga ndetse n’umunaniro ni ikimenyetso rusange kubantu benshi bari gupfa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya kuri ya nkumi y’ikizungerezi ikomeje gushyira mu byago ibyamamare nyarwanda.

Byinshi wamenya kuri Thé Vert ifasha kurinda indwara zikomeye