in

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wanduye agakoko gatera SIDA

Ushobora kuba usanzwe uzi byinshi byerekeye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA dore ko ari icyorezo cyugarije isi muri rusange ariko by’umwihariko akarere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Nubwo inyigisho zihora zitangwa mu kwirinda ubu bwandu ariko abandura bakomeza kuboneka nubwo imibare igenda igaragaza ko ubwandu bushya bugenda bugabanyuka ugereranyije no mu myaka yahise.

Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe utarashyingirwa, gukoresha agakingirizo mu gihe ubikoze n’uwo mutabana no kudaca inyuma uwo mwashyingiranywe ni bumwe mu buryo bwa mbere bukoreshwa mu kwirinda. Hongerwaho kandi uburyo bwo kurinda umwana uvutse iyo nyina yanduye, ndetse n’uburyo bwo gufata imiti irinda kwandura iyo wahuye n’amaraso yanduye buzwi nka PEP aho usabwa gufata iyo miti mu gihe cy’ibyumweru 4 udasiba kandi ugasabwa kuyitangira hatarashira amasaha 72 uhuye n’icyanduza.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibimenyetso byerekana ko ushobora kuba wanduye agakoko gatera SIDA bikaba byagusaba guhita ujya kwipimisha kugirango urebe niba koko utaba wanduye.

 

Ibimenyetso by’uko wanduye agakoko gatera SIDA

1.Ibiheri ku mubiri bidasobanutse

Nubwo Atari kuri SIDA gusa ariko ubwandu bukunze kugendana no kuzana ibiheri biza ari bito biretsemo utuzi kandi bitukura nuko akenshi bikagenda bivamo kimwe kinini kubera kwegerana. Nubwo tuvuze ko n’izindi ndwara zabitera kuri SIDA ho akenshi bifata igice cyo hejuru (igihimba) ndetse bikunze kugendana n’ibisebe mu kanwa no ku myanya ndangagitsina. Ibi bigendana no kugira ibimenyetso nk’iby’ibicurane kandi biba hagati y’icyumweru na bibiri nyuma yo kwandura ndetse bisaba nanone igihe nk’icyo ngo byo ubwabyo byikize.

2.Kubyimba kw’imvubura za lymph

Izi mvubura zikora amatembabuzi ahuje byinshi n’amaraso uretse ko yo aba adatukura. Akenshi uku kubyimba bigaragara ku ijosi, munsi n’inyuma y’ugutwi, mu mayasha, mu kwaha. Uku kubyimba kugendana no kubabara ndetse rimwe na rimwe ukazana umuriro. Ibi ni ikimenyetso cy’uko umubiri uri kurwanya mikorobi yinjiye. Kuri bamwe bishobora kumara n’amezi hatarabyimbuka kugeza batangiye gufata imiti igabanya ubukana.

Aho niho lymph ziherereye

3.Ubugendakanwa

Kubyuka ugasanga mu kanwa hajemo ibisa umweru no ku rurimi ari uko, wakoza ntibishireho, ni icyerekana ko ubudahangarwa bw’umubiri wawe bwatangiye kugabanyuka. Mikorobe itera ubugendakanwa twese mu kanwa kacu ibamo ariko ubudahangarwa butuma itadutera indwara. Iyo bugabanyutseho gato, nko mu gihe nyine wanduye agakoko gatera SIDA ubwo uhita uburwara. Ku banduye SIDA akenshi ubugendakanwa buboneka iyo ufite abasirikare bari munsi ya 200.

4.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ntabwo buri gihe bivuzeko bigomba kugendana ariko kuba wanduye SIDA byongera ibyago byo guhita urwara imwe cyangwa nyinshi muri izi ndwara dore ko muri rusange bifatira hamwe.

5.Kubira ibyuya nijoro

Ibi si ibyuya by’uko ufite umuriro, urwaye malaria cyangwa indi ndwara itera umuriro. Ni ibyuya bidafite impamvu hamwe ushiduka uburiri uryamyeho bwatose. Uretse kwandura SIDA bishobora kandi no guterwa no kwandura igituntu.

6.Gutakaza ibiro ku buryo bwihuse

Nubwo ibi bidakunze kuboneka ku basanzwe banduye ariko ubwandu bushya bwa SIDA bashobora gutakaza ibiro ku buryo bwihuse. Niba utakaje 10% y’ibiro wari ufite (wari ufite wenda 60 ugatakaza 6 ) mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi bikagendana n’impiswi ushobora kuba wanduye.

Dusoza

Nubwo kumenya ibi bimenyetso ari ingenzi ariko si ngombwa kurindira ko ubibona ngo wipimishe kuko siko bigaragara ku bantu bose. Niba ucyetse ko wahuye n’icyakwanduza ni byiza kwipimisha hakiri kare ugatangira gufata imiti mu gihe basanze waranduye. Kandi kwandura ntabwo bishyira iherezo ku buzima bwawe kuko iyo ufata imiti neza kandi ku gihe ubuzima burakomeza kandi ugafatanya n’abandi mu iterambere.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Musabyimana Eric
10 months ago

Kwambarana Numuntu wanduye agakoko kavirusi ltera SlDA Myavamo lntandaro Yuko Wakandura ?

Inkuru ishimishije : Umubyeyi w’umukinnyi wa Super Eagles(Nigeria) yamusengeye mbere yo kwerekeza muri CAN

Umuhungu w’imyaka 17 yakoze ubukwe n’umukobwa w’imyaka 15(AMAFOTO)