Hari igihe kigera abashakanye bakaba batakishimirana nkuko byari mbere ndetse ibi bikarenza ibyo kurakaranya k’umunsi umwe, bigafata igihe kirekire kuburyo usanga umwe asa n’uwazinutswe undi, atakimwishimira nkuko byahoze.
Nubona ibi bimenyetso ku mukunzi wawe uzamenyeke ko atakikwishimira ndetse yakuzinutswe:
1.Kudashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina
Igihe uwo mwashakanye nta ndwara afite imubuza kwifuza ko mwakora imibonano mpuzabitsina jya umenya ko nabyo bishobora kukubera ikimemenyetso cyo kuba atacyikwishimira.
2.Gutanga ibisubizo bigufi
Igihe uvugisha umuntu akaguha ibisubizo bigufi nka oya cyangwa yego gusa kubyo umubajije ntagire ikindi yongeraho nuko aba adashaka ko muvugana ibindi birenzeho. Niba rero iyo uganiriza uwo mwashakanye ubona agusubiza yego, oya n’ibindi bisubizo bigufi menya ko atakikwibonamo.
3.Kuba atakikwitaho
Iyo uwo mwashakanye atakikwitaho ngo akwereke urukundo mu buryo yabigenzaga akoresheje utuntu duto nko kugusuhuza yinjije mu rugo, kukwifuriza umunsi mwiza n’ibindi nk’ibyo, jya umenya ko ari kimwe mu bimenyetso byo kuba atakikwishimira.
4.Guceceka mu rugo
Hari n’abandi bagaragaza ibimenyetso byo guceceka cyane ugasanga igihe ari mu rugo aba adashaka kuvuga kandi yagera ahandi akavuga ntumenye ko ari wawundi ugera mu rugo ntavuge.
5.Kugaragaza ko atakikubaha
Igihe uwo mwashakanye atakikubaha akubwira amagambo yishakiye yose kandi akagenda agutaranga mu ncuti ze, icyo gihe nabwo bige bikwereka ko atakikwishimira.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwerekako uwomwashakanye atacyikwibonamo nubwo we yaba atarabikubwira ngo ubimenye.