in

Dutembere indege idasanzwe yitwaga CONCORDE yashoboraga kwambukiranya ibihugu mu minota icumi gusa||Ese byayigendekeye bite?

Kuriyi nshuro tugiye kubabwira indege itazibagirana mu mateka y’isi kuko uyumvise wese akuka umutima. Iyi ndege yiswe Concorde yakozwe mu 1969, nibwo yagurukijwe bwa mbere ariko icyo gihe iza irenze icyari gisanzwe kizwi nk’indege.

Ubusanzwe Concorde yakozwe biturutse ku bufatanye bw’amasezerano yari amaze gusinywa hagati ya leta y’Ubufaransa n’Ubwongereza, nibwo bwa mbere ibihugu bibiri bya rutura byari bihuriye ku mushinga nkuyu. Concorde yakozwe n’inganda ebyiri arizo: “Sud Aviation nyuma yaje kwitwa ‘aerospatiale’” ndetse na “British Aircraft Corporation”.

Kugira ngo wumve ko iyi ndege yari yihariye ikimara gukorwa yemerewe kugurwa n’ibigo bibiri gusa bitwara abagenzi, icyo ni “Air France cyo mu bufaransa, na British Airways cyo mu bwongereza”.

Iyi ndege nubwo yari iy’ubucuruzi yagendwagamo n’abakire gusa. Ibi nukubera ko itike yayo yahendaga birenze urugero ahanini bitewe nuko yakugezaga ahugiye mukanya nkako guhumbya, uretse nibyo kandi mu ndege habagamo servisi zidasanzwe byatumaga itike yayo ihenda bikomeye. Nko mu mwaka wa 1997 hari urugendo iyi ndege yakoze kuva New York muri America ijya London mu bwongereza aho itike yari amadorali 7995 (angana na $12,900 muri 2020) aya rero yari akubye inshuro zirenga 30 ku itike y’indege zisanzwe.

Kugira ngo iyi ndege isohoke byaratinze kurusha uko byari biteganyijwe bitewe n’akayabo umushinga watwaye ngo indege ya mbere ijye hanze, ibi rero byatumye umushinga udindira ngo haboneke amafranga, ikindi kwari ugushaka imihanda yihariye iyi ndege izanyuramo. Ibi nukubera ko bitewe n’umuvuduko uhambaye iyi ndege yagenderagaho (2180km/h) yatezaga urusaku rukomeye cyane kuburyo itagombaga kunyura mubice bituwe cyane.

Ubusanzwe umushinga w’iyi ndege watangiye mu 1950 biturutse ku bagabo babiri Arnold Hall na Morien Morgan bari bafite igitekerezo cyo gukora ikintu gitwara abantu ariko kikagendera ku muvuduko urenze uw’ibindi byose, iyi ndege bivugwa ko yari ikubye kabiri umuvuduko w’ijwi. Akenshi iyi ndege yakoraga ingendo zambukiranya imigabane Ubwongereza-America, Ubufaransa-Ubwongereza kuko ariho honyine yashoboraga kuguruka ntawe ibangamiye.

Iyi ndege rero ibyayo ntabwo byaje kuramba kuko muri 2003 yaje gucibwa mu gutwara abagenzi, ndetse hafatwa umwanzuro ko itazongera kugurutswa na rimwe. Impamvu zo guhagarikwa ntizivugwaho rumwe kuko benshi bavuga ko yagambaniwe abandi bakavuga ibindi, ariko ihagarikwa icyo gihe byavuzwe ko ari ku mpamvu z’umutekano w’abagenzi bitewe n’impanuka ikomeye yari imaze gukora.

Mu 2000 kuwa 25 Nyakanga, indege ya Concorde ya Air France yari ihagurutse m’Ubufaransa yerekeza muri Amerika yakoze impanuka ikomeye cyane itararenga umutaru ihitana abantu 100 bose b’abagenzi bari bayirimo, abandi 9 bayikoragamo ndetse n’abandi bane yasanze kubutaka aho yaguye. Ibi byatumye yaba air France na British airways bahita bahagarika concorde zose bari bafite bavuga ko bazongera kuzigurutsa zabanje gusubirwamo ahari habaye amakosa. Icyakora iyi ninayo mpanuka ikomeye iyi ndege yari ikoze.

Concorde zakozwe ari 20 gusa, nyuma yo guhagarikwa izisigaye zikiri nzima zahise zijyanwa mu nzu ndangamurage (museum) mu bihugu bitandukanye nk’Ubufaransa, Ubwongereza, America n’Ubudage ndetse ubu abantu bajya kuzisura kugira ngo bamenye amateka yazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imbogo bazisomeje ku gasembuye zikora ibidakorwa||Ababikoze bahawe ibihano bikomeye.

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko umukunzi wawe yakuzinutswe.