Nubwo gukunda umuntu ari ibintu bishobora kubaho mu kanya nk’ako guhumbya, burya kuba mwatandukana cyangwa kumva utakimwishimiye ntabwo ari ibintu biza gutyo gusa ahubwo bitwara igihe.
Urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo n’imibanire, rugaragaza ko uko umuntu agenda asharirirwa n’urukundo, hari ibimenyetso bimwe na bimwe agaragaza ku buryo uretse umukunzi we n’abandi bose baba bashobora kubibona.
Bimwe muri ibyo n’ibi bikurikira:
– Ibyishimo bye ntibigushishikaza
Ubusanzwe mu rukundo usanga buri wese aharanira gukora icyo aricyo cyose cyashimisha umukunzi we, ku buryo imyanzuro yose agiye gufata abanza kureba ingaruka ishobora kugira ku muntu bakundana cyangwa se bashakanye.
Kubatangiye gusharirirwa n’urukundo ariko si ko biba bimeze, ahubwo abantu batangira kujya bihugiraho bagakora icyo bumva kibashimishije batitaye kureba ingaruka biri bugire ku bakunzi babo.
– Intonganya ziba akamenyero
Burya nta muntu udatongana n’umukunzi we cyangwa uwo bashakanye, kuko nk’uko ntazibana zidakomanya amahembe, n’abantu babiri babana mu nzu cyangwa bakundana ntibashobora kubura ikintu runaka batumvikanaho.
Nubwo gutongana atari ikibazo, iyo bitangiye kuba akamenyero ugasanga nta munsi wakwira mutabwiranye nabi, kiba ari ikibazo gikomeye kuko bigaragaza ko urukundo rwatangiye kuyoyoka, ku buryo kwihanganirana binanirana, aho kubona ibyiza mukaba musigaye mubona ibitagenda neza gusa.
– Gucana inyuma mubifata nk’ibisanzwe
Iyo utagikunda umukunzi wawe, nta nubwo ushobora kugira iby’iyumviro bituma umwifuza, kubabona ntibiba bikigutera akanyamuneza.
Aha niho utangira gutekereza uburyo wamuca inyuma, ndetse ukaba wanabikora ariko ukumva nta kintu na kimwe bikubwiye, umutima wawe ntugire icyo ugushinja kuko kuri wowe uba wumva ntawe uri guhemukira.
Ku bashakanye ibi bitangirira ku kumva utifuza gutera akabariro, nyamara wabona umukobwa cyangwa umusore runaka ukumva uramwifuje ku buryo ukora n’ibishoboka byose kugira ngo urebe ko waryamana nawe.
– Wishimira kuba aho atari
Kimwe mu bintu bigaragariza abandi ko ba runaka bari mu rukundo n’uburyo iteka baharanira kuba bari kumwe, ku buryo aho ubonye umwe uhita utangira no kuhashakira undi.
Iyo urukundo rutangiye gusharira ariko usanga ushakisha impamvu zituma uba kure y’umukunzi wawe, ugasanga umugabo arahitamo kujya kugorobereza mu kabari kandi wenda atanywa n’inzoga, cyangwa umugore aritwaza guteka, kwita ku bana kugira ngo atamarana akanya n’umugabo we.