in

Akamaro gatangaje kubira ibyuya bimarira umubiri.

Usanga rimwe na rimwe umuntu akubwira ati “nabaho sinjya mbira ibyuya,” undi nawe akakubwira ati “mpora ntutubikana n’iyo hakonje mba ndi kubira ibyuya.”

Ugasanga agahinja kari konka ibyuya byakarenze, umukuru uri kurya ugasanga ni uko
Umugabo mu mibonano usanga bamwe babira ibyuya bigatemba, undi ugasanga nta na ducye.Uretse mu gihe bidasanzwe ahanini urwaye se, cyangwa ugiye nk’ahari ubushyuhe bukabije kubira ibyuya ni ibintu bisanzwe kandi bifitiye umubiri akamaro gatandukanye.

Twibutse ko umuntu ari mu binyabuzima byitwa indahinduranyabushyuhe bivuze ko iyo hakonje umubiri ushaka uko wakongera ubushyuhe ndetse haba hashyushye ugashaka uko wabugabanya aribyo bitera kubira ibyuya.

1. Bizamura umusemburo wa endorphin.

Kenshi kubira ibyuya cyane bibaho iyo dukora siporo, turi ku bushyuhe bwinshi nko muri sauna cyangwa ahantu handi hashyushye, ndetse n’igihe turi gukoresha ingufu nyinshi nko ku bahinzi. Ibi bituma umubiri ukora umusemburo wa endorphin ukaba uzwiho kuba umusemburo utera akanyamuneza. Uyu musemburo ukaba urwanya kuribwa no kubabara. By’umwihariko kubira ibyuya uri kubyinana n’abandi cyangwa muri gukinira hamwe byongera ubusabane

2. Bisukura umubiri

Ikindi mu bikura uburozi n’imyanda mu mubiri ni ukubira ibyuya. Iyo ubize icyuya gisohokana na bimwe mu bidakenewe nk’umunyu, alukolo na cholesterol. Iyi myanda iba ishobora kuziba utwengehu bikabyara kugira ibiheri. Kubira ibyuya kenshi ni umwe mu miti y’ibiheri bakunze gufata mu maso.
Ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko gupima ibyuya bishobora kwerekana uburozi buri mu mubiri kurenza gupima amaraso cyangwa inkari. Rero nubira ibyuya ntukikange ahubwo umubiri uba wisukura

3. Birwanya ibyago byo kurwara utubuye mu mpyiko.

Utubuye mu mpyiko tuzwi nka calcul renal mu gifaransa cyangwa kidney stones mu cyongereza ahanini duterwa nuko impyiko zabuze amazi. Iyo ubize ibyuya bituma umunyu na calcium bisohoka kandi usanga nyuma yo kubira ibyuya ukenera kunywa amazi, ibi bikagufasha kwihagarika kenshi nabyo bikaba birinda utu tubuye.

4. Birinda Indwara z’ubuhumekero.

Nyinshi mu ndwara zifata ubuhumekero zituruka ku bwivumbure, virusi na bagiteri ndetse habaho n’iziva ku miyege. Mu cyuya dusangamo ibirwanya izo mikorobi ndetse ubushakashatsi bwerekana ko kubira ibyuya byakurinda igituntu n’izindi ndwara z’igikatu nk’uko tubisoma mu nkuru ya Medical Daily, yanditswe na Dr Dian de Fiori ukorera muri Australia. Icyuya kibamo peptides zinjira muri mikorobi zikayishwanyaguza.

5. Uruhu rucyeye.

Twabibonye hejuru ko bisukura umubiri. Mu kuwusukura rero biwukuramo uburozi bushobora kuziba utwengehu nuko bikaba byatera iminkanyari n’ibiheri. Ikindi kubira ibyuya bituma uruhu rurushaho guhehera ndetse bikanatuma imvubura z’ibyuya n’izivubura ibinure zikora akazi kazoo neza bityo bigatuma uruhu ruhorana itoto.

Gusa kubira ibyuya bikabije cyane byo byakangiza uruhu bikaba byatera imyate cyangwa ibituragurike n’ibimeze nk’ise kuko uba wakabije gutakaza amazi menshi. Kubira ibyuya ku buryo buringaniye nibyo bigirira umubiri akamaro.

Kubira ibyuya ubwabyo si ikibazo ahubwo ni ingenzi nkuko tumaze kubibona. Niba utajya ubira ibyuya na bicye bwaba ari uburwayi, gusa no kubira ibyuya bikabije cyane nabyo ni ikibazo kidasanzwe byombi bikeneye kujyanwa kwa muganga akakurebera impamvu zabyo akanaguhitiramo uburyo bwo kukuvura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyagufasha kumenya uko wakwihanganira kubabazwa n’umukunzi wawe.

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uri mu rukundo rushaririye.