Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, hafi abantu bose, bakoresha telefoni babitsa cyangwa babikuza amafaranga yabo, bikaba hifashishijwe interineti, guhererekanya amafaranga bisigaye bibera kuri telefoni z’abantu, kohererezanya ubutumwa bugufi mu buryo butandukanye biba hifashishijwe telefoni,…..Urebye neza wasanga, ibi kimwe n’ibindi tutavuze nawe uzi, biba hifashishijwe telefoni ngendanwa.
Rero, niba udasobanutse nka telefoni yawe, ibi bisambo bizayinjiramo, bigutware amafaranga yawe cyangwa bitware ay’inshuti zawe binyuze muri numero za telefoni ufitemo. Kugira ngo umenye neza niba ibisambo byakwinjiriye rero, hari ibimenyetso simusiga ariko mbere na mbere reka tubanze turebe uko telefoni yawe yakwinjirirwa.
1.Telefoni yawe ishobora kwinjirirwa binyuze muri interineti ikoresha : Kuba ari rusange (Public Wifi, Free Wifi).
2.Igihe umuntu afashe telefoni yawe, agashyiramo app zizajya zituma akuneka neza
3.Mu gihe uzaba uri gushyira umuriro muri telefoni yawe (To charge), ugakoresha USB utazi neza kandi icometse kuri mudasobwa utazi na none. Telefoni ngendanwa zidafite umutekano uhagije, akenshi zihita zigaragaza amakuru y’ingenzi yazo, nko kuba yahita igaragaza aho yakorewe, Electronic ID yayo, Serial Number, Izina ryayo ndetse n’andi makuru ibyo bisambo byakwifashisha bikwinjirira.
Reka turebere hamwe uko wamenya niba telefoni yawe yinjiriwe n’ibisambo:
1.Nusanga muri telefoni yawe harimo app wowe ubwawe utishyiriyemo bayiguhaye cyangwa wayikuye kuri murandasi, uzamenye ko telefoni yawe yinjiriwe n’ibisambo utazi. Reba niba bakwereka ko Google App yawe yakoreshejwe ishakisha amakuru cyane, nusanga birimo kandi ntabyo wakoze, icyo kiraba ikindi kimenyetso.
2.Apps zimwe na zimwe zihagarara gukora nk’uko zakoraga na mbere. Ibi bishobora guterwa na Virus cyangwa no kuba bari kuyinjirira.
3.Telefoni yawe iri kujya imara umuriro cyane ugereranyije n’ubusanzwe. Ibi biterwa n’uko hari apps ziri kuwukoresha kandi zitari zisanzwe zikora.
4.Itangira kujya igenda gake cyane.
5.Itangira kujya ishyuha itari no gukora.
6.Hari ubwo uzajya ubona yihamagaye, yizimye yongere yiyatse yo ubwayo. Nubona ibi biri kujya bikunda kuba, uzamenye ko ibisambo byatangiye kukwinjirira.
7.Telefoni yawe, izajya yakira message zidasobanutse. Bakubwire ngo wohereje ubutumwa nujya kureba usange bwagiye ariko utazi igihe byabereye.
8.Nuzimya telefoni yawe, ukongera kuyatsa , uzasanga urumuri rwiyongereye , icyo gihe uzamenye ko kabaye.
9.Mu gihe uzaba urimo kwitaba telefoni yawe, uzumva urusaku utazi aho ruri guturuka. Ibi bisobanuye ko hari undi muntu uri kukwinjirira muri telefoni.
10.Uzakira ubutumwa bukwereka aho gukanda (Click here).
Ni iki wakora ngo urwanye ibi bisambo ?
1.Ntuzigere ukoresha USB utazi mu gihe uri gushyira umuriro muri telefoni yawe. Nubikora , uzashyiremo uburyo bwo gusharija gusa (Charge Only).
2.Ntuzigere ukanda ahantu havuga ngo ibuka umubare wawe wibanga (Remember Password) muri telefoni yawe.
3.Nubona kimwe muri ibi bimenyetso apps zose ufite muri telefoni zawe uzazisibe ushyiremo izindi wizeye.
4.Ntuzigere ukoresha Interineti rusange (Public Wifi, Free wifi).
5.Ibindi byagufasha kuri iki kibazo , ni ugusiba telefoni yawe yose igatangira bundi bushya (Restore).