in

Ibyo wamenya ku mvura yitiriwe iya Bikira Mariya igwa ku Munsi wa Asomusiyo

Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by’umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka.

 

Asomusiyo ni ijambo rikomoka ku Kilatini “assumptio” bisobanura kuzamurwa/kujyanwa. Uyu munsi wizihizwa ahantu henshi ku isi ndetse n’u Rwanda rurimo. Usanga abawizihiza n’abatawizihiza bishimye cyane bitewe n’uko Inzego za Leta ndetse n’Abikorera baba batanze umunsi w’ikiruhuko.

Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “imvura ya Bikira Mariya” cyangwa iy’umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n’amadini ya gikirisitu ataraduka.

Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse kikanabika ibipimo by’ikirere harimo n’iby’imvura; uko igwa n’aho yaguye.

Imvura, ni amazi mu buryo bw’ibitonyanga (uko yaba angana kose) agwa aturutse mu kirere agashyika ku butaka.

Hifashishijwe ibipimo by’imvura byafatiwe kuri sitasiyo za Meteo 11 ziri hirya no hino mu Rwanda ; hakozwe isesengura ry’imigwire y’imvura ku munsi wa Asomusiyo mu gihe cy’imyaka 40 kuva mu mwaka w’1981 kugera 2020.

Imvura igwa muri Kanama iterwa n’imiyaga ituruka mu cyanya cy’ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda

Iryo sesengura rigaragaza ko atari si buri gihe hose mu Rwanda hagwa imvura ku munsi wa Asomusiyo. Urugero, Imvura nyinshi ingana na Milimetero 31.7 yabonetse kuwa 15 Kanama 1981 kuri sitasiyo ya Byimana, Akarere ka Ruhango. Mu myaka 15 kuri 40 ishize, nta mvura na mba yaguye uwo munsi.

Mu myaka 40 ishize kuri sitasiyo zose, aho yaguye kenshi ni i Kigali (i Kanombe) inshuro 13 gusa, hakurikirwa na Kamembe na Gisenyi yaguye inshuro 11. Ahaguye imvura inshuro nke kurusha ahandi muri iyo myaka ni i Rubengera (Karongi) aho yaguye imyaka 5 muri 40.

Abashakashatsi n’abahanga mu by’Ubumenyi bw’Ikirere bagaragaza ko kenshi imvura yo muri Kanama ikomoka ku miyaga ituruka mu cyanya cy’ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda ruhereyemo, bikagusha imvura ahantu hatandukanye mu gihugu.

Muri make, ibipimo biragaragaza ko “imvura y’umugisha” atari buri gihe igwa kuri Asomusiyo, kandi n’iyo yaguye ishobora kutagwa hose mu gihugu. Bityo rero, hashobora kuzamuka impaka hagati y’umuntu uherereye mu gace itaguyemo n’undi uherereye aho yaguye bibaza bati “Ese nibyo koko buri gihe imvura iragwa mu Rwanda ku munsi w’ ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya?

Src: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko telefoni yawe yatatswe n’ibisambo.

Bahavu Jannet yahaye umugabo we indege (Amafoto)