in

Imvano y’isenyuka ry’ingo z’Abadiaspora(inkuru irambuye)

Hari impamvu zitandukanye zisigaye zituma ingo z’abakundana batari kumwe , cyangwa se umwe yibera i mahanga(abadiaspora nkuko bivugwa)zitamara kabiri. Muri iki gihe isi imaze gukata mu iterambere usamga benshi bamenyanira ku mbugankoranyambaga ariko badasanzwe baziranye mu buzima busanzwe, iyo babanye nk’umugabo n’umugore akenshi urugo rwabo rushobora kudakomera kubera izi mpamvu zikurikira:

  • Abasore cyangwa abakobwa bashakana n’abo batazi neza:kuba mutaziranye byimbitse bishobora kuba intandaro yo gutandukana.
  • Baziko urukundo rugurwa amadorali cyangwa – bitera muremure mu gihe cyo kurambagiza bakarambagirisha amadorali.
  • Bakunda kubeshya ubuzima nyakuri babamo mu mahanga:usanga abatuye mu mahanga (dispora) bigaragara uko batari.
  • Barambagiza abatashoboraga kubemera bakiri mu Rwanda
  • Abenshi bashaka abakobwa baminuje i kigali kandi bo batarize ari abasongarere mu mahanga .
  • Bakunda kurambagiza inkundarubyino z’ikigali (slayqueen) batazi n’iyo zikomoka
  • Bihutisha ubukwe ntibagire igihe gihagije cyo kumenyana no gushaka amakuru y’uwo bagiye kurambagiza.

●Inama nabaha nka masenge (ndayiha abadiaspora):

●Abasenga banza usengere cyane uwo urambagiza.

●Rambagiza umukobwa cyangwa umuhungu uri mu rwego rwawe !!!!!!!!

●Rambagiza umukobwa uva mu muryango uzi mbere yo kumurambagiza

●Amadorali ntabwo agura gukundwa:

Mu gihe cy’irambagiza irinde guha

fiancé wawe amafranga (uzamenya niba agukunda cg akunda ibyo utunze).

●Irinde ubukwe bw’ikubagahu, fata umwanya wo kumenyana.

●Mwirinde kwiyemera cyane no kubeshya ibyo mudatunze.

● Irinde gufata za crédit muri fiançailles – menya ko kumenya ko umukobwa cyangwa umuhungu agukunda uri umudiaspora bigoye abenshi bakunda aho muba n’ibyo mutunze kandi ukwemereye ko agukunda akenshi aba ari ibinyoma.

●Murambagize cyane abo muzi ndetse muzi n’aho bakomoka bizabafasha kugira urugo rwiza kandi ruzakomera ubuziraherezo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso simusiga bishobora kukwereka ko urwaye SIDA||Byaba byiza ugannye muganga

Wa munyarwandakazi wavuzweho ko yabengutswe na rutahizamu wa Manchester United yariye iminwa abajijwe iby’urukundo rwabo.