in

Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko igenda rya Harmonize ryagaruye urukundo rwa Rayvanny na Paula

Mu gihe umuhanzi Harmonize yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Kajala Frida, Rayvanny yaciye amarenga yo gusubirana na Paula Kajala, umukobwa wa Kajala Frida.

Umuhanzi Rayvanny abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko Instagram yagaragaje ko yaba yasubiye mu rukundo na Paula Kajala, umukobwa wa Kajala Frida wahoze akundana na Harmonize.

Ni ifoto y’uyu mukobwa yashyize yasangije abamukurikira maze ayikurikiza umutima waka umuriro.

Aba bombi baramutse basubiranye byaba bishimingangiye ko urukundo rwabo rwaba rwarakomwe mu nkokora n’umubano wa Harmonize na mana w’uyu mukobwa [Kajala Frida] nk’uko byavugwaga.

Rayvanny byavugwaga ko yari yarasubiye mu rukundo na Fayvanny babyaranye imfura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Kumukunda ntabwo byakugwa amaharo” Umusore wihebeye Kim Kardashian yahuye n’uruva gusenya

Videwo y’umunsi: Papa Cyangwe na Kivumbi King barahuye nyuma y’igihe kitari gito barebana ayingwe