Rimwe na rimwe hari ubwo twibwira ko kuvuga ukoresheje umunwa wawe aribwo uba ugize icyo uvuga ,nyamara tukirengagiza ko n’imibiri yacu cyangwa uburyo twitwara imbere y’umuntu bishobora kugira icyo bimubwira ,nyamara mu byukuri ntacyo wavuze.
Aha rero hari inzira 7 zishobora kubwira umuntu murikumwe ko wigirira ikizere nyamara ,mutaravugana, turibwifashishe amafoto y’ibishushanyo by’abantu , aho ifoto ifite ikimenyetso cy’icyatsi ikwerekana nk’umuntu wifitiye ikizere, mu gihe umutuku ari uburyo uba udakwiye kwitwara kuko bikwerekana nk’utiyizeye:
- Kwitegereza umuntu mu maso ,uteraba kuruhande ngo utinye guhuza nawe amaso
- Uburyo wicara urikuganira n’umuntu
- Kuvuga utubitse umutwe, mbese kuvuga umutwe wawe ureba neza uwo murikuganira
- Uburyo uhagarara uri kuganira nuwo murikumwe (guhagarara wemye)
- Uburyo usobekeranya amaboko byerekana ikizere wigirira
- Kwisanzura igihe wicaye
- Iyo wicaye uganira n’umuntu uburyo utwara amaguru yawe bimwereka ikizere wifitiye uko kingana