Yvan Buravan ni we muhanzi uyoboye abandi mu gukurikiranwa cyane ku rubuga runyuzwaho amashusho rwa YouTube binyuze mu bihangano bye yasize.
Kuri ubu Yvan Buravan ayoboye abandi bahanzi nyarwanda gukurikiranwa cyane kuri ubuga dore ko ibihangano bye yashyizeho ari byo biri gusurwa cyane.
Yvan Buravan yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya, nyuma yo kumva iyo nkuru y’inshamugongo ibihangano bye yari asize byatangiye gusurwa cyane mu buryo budasanzwe.
Si ukurebwa cyane ahubwo n’abantu bafashe ifatabuguzi (Subscribe) kuri urwo rukuta bamaze kwiyongera dore ko bamaze kwiyongeraho ibihumbi 35.
Kuri ubu Yvan Buravan ni we uyoboye abandi bahanzi kurebwa cyane kuri YouTube ndetse akaba afite n’indirimbo 2 mu 10 ziri kurebwa cyane kuri YouTube.