in

Ibikoresho udakwiye kugeza mu cyumba uraramo na rimwe.

Muri iki gihe usanga abantu benshi bahora bameze nkabahugiye mu kazi, ibyo bigatuma hari ibikoresho abantu benshi bafata bagashyira mu cyumba cyo kuraramo bakakigira nka office(ibiro).Hari ibikoresho biba bitagomba kugra mu cyumba kuraramo nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

  • Televiziyo

Kimwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga si byiza gushyira televiziyo mu cyumba uraramo.Ibi bishobora kukubuza gusinzira mu buryo wowe utazi.Urubuga SLLEP rusobanura neza ko mu gihe urimo kureba filimembere gato y”uko uryama kandi televiziyo yawe iri hamwe mu cyumba uraramo,bishobora gutuma uryama utinze cyane cyangwa ntunaryame ,kubera buri giheuba wifuza kureba ibikurikira kandi unicaye ku buriri.

  • Telefone

Benshi bashobora kubyumva nk’ubusazi,ariko ibi ni ukuri kose.Niba wifuza kuruhuka ejo ukajya mukazi umeze neza , ntuzigere ukandagiza telefone yawe mu cyumba uraramo.Umutingito wa telefone yawe(vibration) ndetse na sonnerie ni bimwe mu bituma abantu benshi badasinzira uko bikwiye.Si ibyo gusa kuko byica n’ubwonkowaba uri gukoresha cyangwa utari gukoresha telefone,ipfa kuba ikuri iruhande.Urumuri rwubururu(blue light) ruba muri telefone nirwo rusigaye rutuma abantu benshi batabona ibitotsi uko babyifuza.Irinde telefne rero mu gihe winjiye mu cyumba cyawe.

  • Ibiryo

Kurira ku buriri ni igikorwa kitari cyiza na gato,ibi ni ukubera ko iyo uririye ku buriri ,akenshi birangira udakarabye,si ibyo gusa haba hari ibyago byinshi ko nihagira ibigwa ku buriri utari bufure amashuka yawe.Kurira ku buriri kandi hari benshi babikora banareba filime cyangwa se barimo gusoma ibitabo,ibi bituma umuntu arya kenshi gashoboka ndetse bigatera igifu kutabona umwanya wo gutunganya ibyo wariye.Uretse ibyo kandi birangira ibyo waririyeho byandagaye mu cyumba waririyemo ugasanga nabyo si byiza.

  • Amatungo

Aya matungo tworora mu rugo nayo ntakwiye kugera mu cyumba umuntu araramo.Amatungo n”imbwa cyangwa injangwe ashobora kuzana udukoko mu cyumba umuntu araramo ndetse akaba yanakwangiza aho urara.Si byiza rero kuyana aho urara.

  • Matera, imisego nimyenda ishaje

Kurara kuri matela ishaje ni bimwe bishobora gutuma udasinzira neza.Niba rero uzi ko umaze imyaka byibuze 10 utarahindura ibiryamirwa ,reka kugura ibyo wateganyaga ubanze uyigure.Imyenda cyangwa imisego nabyo bishaje sibyiza ko bigaragara mu cyumba cyo kuraramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live #Afrobasket: Rwanda 🇷🇼 vs Guinée 🇬🇳

Ijambo rya mbere Jose Chameleone avuze nyuma y’igihe arembye.