in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ijambo rya mbere Jose Chameleone avuze nyuma y’igihe arembye.

Umuhanzi Jose Chameleone umaze iminsi arembye yafashe umwanya ashima buri umwe wamubaye hafi mu gihe yari arwaye.

Mu mwanya muto ushize Joseph Chameleone yafashe umwanya wo gushima buri umwe wagize uruhare mu gihe cy’uburwayi bwe n’abamusengeye bose agaragara ukwizera nk’ingabo ikomeye mu gihe cy’ibibazo.

Yagize ati: ”Muri cya gihe ikibi ikibi gitecyereza ko ucitse intege ni cyo gihe cyiza uba ugomba kongera ibyiringiro, ntabwo dayimoni yayobora.” Akomeza agira ati: ”Mwarakoze cyane bavandimwe banjye kugira umutima wo gusengera ubicyeneye cyane.”

Yongeraho ati: ”Swangzavenue mwarakoze by’umwihariko ku bw’urukundo rwanyu rukomeye kandi rudashira.” Swangzavenue ni inzu y’umuziki yashinzwe na Chameleon itunganya ikanakurikirana inyungu z’umuryango mugari w’abahanzi bayirimo. Chameleon mu gusoza yagize ati: “Ugushaka kwayo kube.”

Uburwayi bwa Jose Chameleone bukaba bwarakaze cyane mu ntangiriro z’icyumweri gishize nyuma y’uko yari yarwaye ariko akaza gusezera avuga ko yorohewe yagera mu rugo akaremba bagahita bamwihutana mu bitaro byo muri Kampala.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibikoresho udakwiye kugeza mu cyumba uraramo na rimwe.

Rutsiro: umushinwa akubita abantu abaziritse ku misaraba.