in

Ibihugu 10 byo ku isi bifite umwihariko mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli (Ivuka rya Yezu)

Ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ibihugu byinshi ku isi dutuye byizihiza ivuka ry’Umukiza n’Umucunguzi w’abantu, Yezu Kirisitu, ku bamwemera, gusa usanga uburyo bikorwamo bigenda bitandukanye bitewe n’igihugu runaka cyangwa imyemerere n’imyizerere y’abantu.

Kuri ubu abantu benshi bashishikajwe no kwitegura umunsi mukuru wa Noheli, aho abatari bake baba bari gutekereza impano bazaha abana babo, abakunzi babo, gusa iki kiba ari igihe cyiza ku bakirisitu bemera iby’ivuka rya Yezu cyo kwiyegereza Imana kugira ngo umukiza w’abantu Yezu Kirisitu azavukire mu mitima yabo itunganye.

Abantu bavuga byinshi ku nkomoko ya Noheli Abakirisitu bizihiza buri mwaka. Nk’uko imbuga za noel-vert.com na Wikipedia zibitangaza, ngo Noheli ryaba ari ijambo rikomoka ku magambo abiri akomoka muri Gaule, ( akarere kari karigaruriwe n’abaromani kuri ubu ni Ubufaransa, Ububiligi ndetse na Luxembourg ), ari yo Noio bisobanura ikintu gishya, ndetse na Hel, bisobanura izuba.

Mu kwizihiza uyu munsi mukuru, usanga hari ibihugu bifite umwihariko ku buryo ibikorerwa muri icyo gihugu nta handi wabisanga.

Dore ibihugu 10 bifite umwihariko mu kwizihiza umunsi wa Noheli (ivuka rya Yezu)

1. Czech Republic

Muri Czech Republic, abagore bifashisha urukweto kugirango bamenye niba bagomba kwishimira Noheli cyangwa batagomba kwishima.

Umugore afata umwanya akegamira urugi, yarangiza agashyira urukweto ku rutugu, iyo urukweto ruguye rureba ku rugi bamenya ko urugo rwabo rufite umugisha wo gukomeza kubaho neza gusa iyo ruguye rutareba ku rugi bahita bareka umugambi wo kwishima bari bateguye kuko baba babona ko umuryango ufite ibibazo.

2. Norway

Muri Norway ho, abaturage baho bizera ko imyuka mibi itera abantu mu ijoro ribanziriza Noheli.

Kugirango birinde iyo myuka mibi, Abagore bafata ibikoresho byose bifite aho bihuriye n’isuku (imikubuzo, umukoropesho,…) bakabihisha kure mu gihe abagabo bo bafata imbunda bakarasa hejuru mu rwego rwo gutera ubwoba abarozi bashobora kubatera kuko bemera ko iryo joro abarozi baba bazenguruka igihugu baroga ingo zitandukanye.

3. Armenia

Abanya Armenia bafata icyumweru mbere y’uko Noheli iba bakajya mu gifungo (kwiyiriza), gusa nyuma y’iki gifungo, mu ijoro ribanziriza Noheli bafata umwanya bakarya ifunguro bita khetum,( rigizwe n’umuceri, ifi, inyama z’inkoko, isosi irimo amata ndetse bakarya n’ubunyobwa bukaranze batibagiwe inkeri.)

Iri funguro abaturage benshi bo muri iki gihugu bararikunda bitewe n’ukuntu riba riteguye kandi bahamya ko rigira uruhare rukomeye mu kubagabanyiriza ibiro.

4. South Africa

Muri South Africa ku munsi wa Noheli usanga bategura amafunguro y’uruvangitirane kandi agizwe n’udukoko tutamenyerewe aho usanga birira ibimata, iminyorogoto, ndetse n’utundi dusimba, gusa barabanza bakadukaranga bakabona kuturya.

5. Ukraine

Abaturage bo muri Ukrain bifashisha ibyari by’ibitagangurirwa mu gutegura ibiti bituriye ingo zabo cyane cyane iz’abagore batagira abagabo, mu rwego rwo kwifatanya na bo mu mibereho yo hasi barimo.

Uku gutaaka ibiti bifashishije ibyari by’ibitagangurirwa ntibabikorera umuhango gusa kuko ari ikimenyetso cy’ubukire n’imibereho myiza y’abaturage muri Ukraine.

6. Venezuela

Mu gihugu cya Venezuela, kuri Noheli abaturage ndetse n’ababishinzwe bafunga imihanda yose kugira ngo abaturage birwaneho bagere ku nsengero zabo bishakiye inzira, nta buryo babonye bwo gukoresha ibinyabiziga, bityo bakishimira ko bageze aho bumvira ijambo ry’Imana babishaka.

7. India

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bituwe cyane ku Isi, biragorana cyane kubona ibiti byabugenewe byo gukoresha berekana ko bari kwishimira ivuka rya Yezu, gusa kuri uwo munsi usanga bakoresha insina ndetse n’ibiti by’imyembe.

Iki gihugu kigizwe n’umubare munini w’abantu bizihiza uyu munsi kuko 2/3 by’abaturage barawizihiza ni ukuvuga miliyoni zigera kuri 25.

8. Canada

Muri Canada usanga abaturage bafata uyu munsi nk’igihe cyiza cyo gusubiza amabaruwa baba barandikiwe kuko mbere gato ya Noheli abaturage bandika amabaruwa bakayohereza mu Majyaruguru y’iki gihugu agizwe n’ibyifuzo byabo, maze kuri uyu munsi bakitegura kubona ibisubizo by’amabaruwa yabo.

9. Ireland

Muri iki gihugu kimwe n’ibindi byo mu bwami bw’Abongereza usanga umunsi w’ivuka rya Yezu bawufata nk’uwo kwishimisha ku rugero rwo hejuru kuko usanga bateguye Guinnes ndetse na Whiskey nyinshi ku buryo buri muntu abasha kwishimira uyu munsi.

10. Ethiopia na Eritrea

Nubwo usanga ibihugu byihariye mu mitegurire y’uyu munsi mukuru, muri Africa hari ibihugu bitawizihiza kuri 25 Ukuboza.

Igihugu cya Ethiopia na Eritrea bifite umwihariko kuko byizihiza ivuka rya Yezu kuwa 7 cyanga 27 Mutarama.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Syzmon Marciniak wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi yasubije Abafaransa bamushinja kubiba imbere ya Argentina

Ngo mwene Samusuri avukana isunzu! Imfura ya Ronaldo iravugwa mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’uburanga