in

Ngo mwene Samusuri avukana isunzu! Imfura ya Ronaldo iravugwa mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’uburanga

Umwana w’umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Ronaldo Jr. ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’uburanga.


Cristano Ronaldo Jr ni umwana w’impfura mu bana 5 ba Cristiano Ronaldo, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka San Diego mu kwezi kwa 6 muri 2010, bivuze ko yujuje imyaka 13.
Uyu mwana ni we Cristiano Ronaldo yari afite imyaka 7 yose mbere y’uko abyara abana b’impanga Eva na Mateo babonye izuba mu kwezi kwa 07 muri 2017.

Cristano Ronaldo Jr ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’uburanga ariko nta muntu n’umwe uzi neza iby’aba bombi neza.


Hari amafoto amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga y’iyi mfura ya kizigenza Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umwana w’umukobwa ubona bishimanye gusa ntibiremezwa niba bari mu rukundo.
Uramutse ugendeye ku ifoto ivuga ubona ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo nubwo bitaremezwa
Nyuma y’iyi foto hakomeje impaka hibazwa niba umwana w’imyaka 13 yagakwiye kujya mu rukundo kandi afite umubyeyi umwitaho ndetse ubona anashishikajwe n’uburere bwe. Kugeza ubu nyina wa Cristano Ronaldo Junior ntaramenyekana ndetse na Se ntabwo ajya ashaka kumuvugaho.
Cristano Ronaldo ubwo yari ari mu kiganiro na Jonathan Ross ari kumubaza kuri nyina w’imfura ye, yagize at: i”Abantu baba bavuga ngo nyina wa Junior ni uyu cyangwa n’uriya, sinigeze mubwira umuntu n’umwe kandi nta n’uwo nzigera mubwira.
Cristiano Jr uvugwa mu rukundo

Umuhungu wanjye we naramuka akuze nzamubwira ukuri kubera ko we akwiriye kubimenya ariko ntabwo ngiye kubivuga kubera ko abantu bashaka ko mbivuga”.
Ubwo umugore wa Cristano yari ari mu kiganiro na Netflix yabajijwe niba azi umukunzi w’imfura y’umugabo we, asubiza agira ati: “Ndatetekereza ko byaba bisekeje aramutse afite umukobwa bakundana”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibihugu 10 byo ku isi bifite umwihariko mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli (Ivuka rya Yezu)

Amafoto:dore umukobwa urusha agahigo Messi muri Barcelona