in

Ibidasanzwe utazi biba ku mubiri w’umuntu urimo kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro.

Excited man lying on the bed and laughing with his beloved woman

Burya kurangiza uri mu mibonano nubwo biba mu gahe gato cyane ugereranyije n’igihe igikorwa ubwacyo kimara, ariko biri mu bintu byiza abadakora imibonano batazi. Ntabwo tuvuze ngo niba uburyo urimo butakwemerera kuyikora ushake uko uyikora, kuko ibintu byose bigira bene byo bikanagira igihe cyabyo.Ariko twakibaza tuti ubundi iyo uri kurangiza bigenda bite mu mubiri wawe? Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho.

1. Umubiri urabyimba

Si ukubyimba by’uburwayi ariko iyo ugiye kurangiza, amabere, imyanya myibarukiro ku mugore, ubugabo.
ku mugabo birabyimba ku buryo ahari utabasha kubibona. Si byo gusa kuko no mu kiziba cy’inda burya harabyimba niyo mpamvu iyo utarangije hasigara hakubabaza, haba hiteguye igikorwa ntikibe.

2. Ntiwakumva uburibwe

Hari igihe umuntu azakubwira ati nagiye koga ndangije, numva ndokerwa nk’uwakomeretse kandi ntabyo numvise mbere. Ibi ni byo, mu gihe cyo kurangiza harekurwa imisemburo ituma umubiri utumva uburibwe, ni nayo mpamvu ku bagore baribwa bari mu mihango, umwe mu miti ari ugukora imibonano. Si ukugufasha kutumva uburibwe gusa ahubwo binagabanya ubwo wari ufite mbere.

3. Umutima utera cyane

Nkuko umuntu wirukanse umutima we uba uteragura, ni nabyo bikubaho iyo umaze kurangiza. Bamwe iyo barangije barahagira, abandi bagasusumira, agacuho kakabafata. Niyo mpamvu iyo usinziriye ugira ibitotsi byiza.

4. Umunezero urakuzura

Birumvikana uba ubonye umusaruro w’akazi katoroshye warimo ukora. Mu gihe uri kurangiza, umubiri urekura oxytocin, umusemburo w’urukundo no kwishima. Bituma wumva urushijeho kwishimira uwo muri kumwe, uruhutse ndetse unezerewe.

5. Imikaya irakomera

Kenshi iyo urangiza, imikaya y’inda, ibibero n’amatako, igituza n’amaboko irushaho gukomera no kwegerana. Si iyo gusa ahubwo n’imikaya y’uruhago, no ku myanya y’ibanga haba ku bagore no ku bagabo irushaho gukomera no gukora neza.

6. Uhumeka neza

Wari wakora imibonano urwaye ibicurane? Kurangiza bituma wumva amazuru arushijeho gufunguka, ndetse biri mu birwanya indwara zinyuranye z’ubuhumekero.

7. Wumva uruhutse

Ya misemburo irekurwa iyo urangiza ituma mu mubiri wawe wumva uruhutse ndetse akanyamuneza kakiyongera. Agahinda kagenda nka nyomberi, umutuzo ukagusaba.

8. Ubwonko buraruhuka

Agace kamwe mu bwonko gashinzwe gutekereza gasa n’agafashe ikiruhuko, aho usigara wumva nta kibazo na kimwe ushaka kwiteza, ukumva ibintu byose biri mu buryo, ndetse ukumva isi yabaye iyawe.

Nanjye nti kurangiza byubahwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi bakutse umutima nyuma yo kubona umugabo waparamiye kajugujugu ikamujyana mu kirere (Video)

Umusore agiye kurongora abakobwa batatu batwite.