Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)ryashyize hanze ibiciro byo kuzareba umukino uzahuza Amavubi na Mali y’abaterengeje imyaka 23 uzaba kuwa gatandatu.
Amavubi yageze kw’ijonjoro rya kabiri nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya y’abaterengeje imyaka 23 kugiteranyo kibitego bine kuri bine mu mikino yombi.
Ibi byatumye Amavubi akomeza mu kiciro gikurikiyeho aho azacakirana na Mali ku itariki ya 22 Ukwakira 2022 kuri stade mpuzamahanga ya Huye i saa Kenda aho kwinjira kuri uwo mukino amafaranga make ari igihumbi cy’Amanyarwanda(1000Rwf)ahasanzwe,mu gihe ahatwikiriye ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf)ndetse no mu myanya y’icyubahiro ushaka kuhicara azitwaza ibihumbi cumi na bitanu (15000)ugakanda *939#ushaka kugura itike.
Amavubi amaze igihe mu myiteguro ikakaye ibera mu karere ka Huye.