Ibiciro bihanitse ku biribwa ku masoko bigiye kuba amateka.
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko rikomeje kuba ingutu mu Rwanda, gusa hari icyizere cy’uko mu munsi iri imbere bigiye kugabanuka.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko icyatumaga ibiciro bizamuka ari uko ibyatumizwagwa mu mahanga byabaye byinshi.
Mu kurema agatima abanyarwanda, yavuze ko igenzura bakoze babonye ko ibyo bari gutumiza hanze biri kugenda bigabanuka.
Ikindi kandi yemeza ko bagiye kongera ibisohoka ndetse kandi ko n’ubukerarugendo buzabafasha mu guhangana n’iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro.
Ikindi cyizifashishwa ni uko Minisiteri y’ubuhinzi igiye gukorana n’abahinzi kugira ngo bongere umusaruro w’ibiribwa.
Guverineri John Rwangombwa yemeje ko mu mwaka utaha ibiciro bizaba byagabanutse.
Umva kandi, narumiwe koko! Ubwo se bitumizwa hanze kuko bihari cyangwa ni uko biba byabaye bike? None se nimubyohereza hanze banyakubahwa mu gihugu tutanihagije kubera ubuke bwabyo harya ubwo ibiciro bizagabanuka kubera ubuke bw’ibicuruzwa?