in

Ibibi bya Lipsticks abakobwa benshi batazi kandi baziko baba bari kwisiga utuntu twiza

Ibibi bya Lipsticks abakobwa benshi batazi kandi baziko baba bari kwisiga utuntu twiza

Lipsticks ni kimwe mu bikoresho byifashishwa na bakobwa benshi mu gushaka ubwiza, ndetse biragoye kubona umukobwa cyangwa umugore utayikoresha kuri iyi Si kuko n’abadakoresha izitukura bakoresha izoroshya iminwa.

Gusa hari zimwe mu ngaruka zo gukoresha cyane izi lipstick abantu benshi batazi.

1. Izi lipsticks zikuraho umwimerere w’umunwa w’umukobwa, iminwa ye iragenda igahindura ibara wajya umubona atazisize ukabona ntuzi uko ameze, gusa bino biba iyo azisiga kenshi gashoboka cyangwa ugakoresha izataye ubuziranenge.

2. Iminwa y’umukobwa itangira kujya yumagara rimwe na rimwe igasaduka, ibi biba iyo wimenyereje bimwe byoroshya iminwa, rero iyo ubibuze iminwa yawe itangira kumagara bikagusaba ko ushyiraho na gikotori, ndetse ubona ko abantu bazikoresha akenshi biba bibasaba guhizaho.

3. Hari lipstick zitera areriji : rimwe na rimwe hari lipstick ushobora kwisiga zikagutera areriji bitewe n’imiterere y’umubiri wawe, abo bikunze kubaho akenshi babyimba iminwa, abandi bakocyerwa.

4. Lipstick zimwe na zimwe zitera indwara zishobora no kuvamo kanseri : ariya mavuza aba akoze mu bintu byinshi bitandukanye ndetse ubona ko rimwe na rimwe hari abayanyunguta nabi bakaba bayamira, uko agenda aba menshi mu mubiri bishobora kugutera indwara zitazwi.  Cyane cyane hari n’abahungu bakunda gusomana n’abakobwa bazisize rimwe na rimwe nabo bakazimira, nabo uko ziba nyinshi zishobora kubatera indwara.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB irahamagarira abagabo bakubitwa n’abagore kubagana bakabaha ubutabera

Amakuru mashya ku mvune ya Pitchou wavunwe na Muhire Kevin mu mukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports