in

NDASETSENDASETSE

Ibibi benshi batazi kuri i Phone ikundwa n’abatari bake.

iPhone ni imwe muri telefone za mbere abantu benshi bemeza ko ari nziza bitewe n’imwe mu mikorere yazo yihariye, by’umwihariko ku buryo ifotora n’uko ifata amashusho.

Urubuga Daily Entertainment ruzwiho gukora ibyegeranyo byihariye ruvuga ibibazo rusange abafite iyi telefone bakunze guhura nabyo. Turavugamo bine by’ingenzi.

Amavugurura (updates)

Uruganda Apple rukora za iPhone rushyiramo ‘apps’ nyinshi zisaba amavugurura ya buri kanya kandi uko akorwa ni ko telefone yiyongeramo ibigabanya ububiko (storage) bwayo.

Aya mavugurura mu gihe yagabanyije ubu bubiko, atuma nyiri iPhone atabona uko yakongeramo ibyo yifuza cyane nk’indirimbo, video, amafoto n’izindi apps cyangwa agasiba bimwe mu byo yari agikeneye.

Ikindi kandi, iPhone nta mwanya (slot) igira w’ububiko bw’inyongera buzwi nka SD Card cyangwa Memory Card bushobora kunganira ubwa telefone mu gihe bwashize.

Igiciro kiri hejuru cyane

iPhone ni yo telefone ya mbere ihenze, aho nka iPhone 13 Pro Max ishobora kugura amadolari ya Amerika ($) 1,599) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; igihugu zikorerwamo.

Uru rubuga ruvuga ruti: “Ishobora kugura umushahara wawe w’ukwezi wose hashingiwe ku mafaranga uhembwa, byose kuri telefone imwe gusa.” Ariko nko mu Rwanda ku muntu uhembwa Frw 200,000 ku kwezi, byamutwara igihe gikabakaba umwaka kugira ngo abone ubushobozi bwo kugura iyi telefone.

Ibi bibazo bituma bamwe banga iyi telefone, bahagitamo kugura izo mu bundi bwoko usanga zihendutse kuzirusha. Bamwe mu batarazigura bo iyo bamenye ibi bibazo, hari ubwo basubika umugambi bari bafite, bakagura izindi.

Ibibazo bya Bluetooth

Bluetooth ni ‘app’ imaze igihe kirekire yifashishwa mu guhererekanya ibintu bitandukanye hagati ya telefone n’indi, telefone na mudasobwa na mudasobwa n’indi.

Gusa uru rubuga ruvuga ko iyi ‘app’ ikunze kugira ibibazo muri iPhone, guhererekanya ibi bintu nk’indirimbo, inyandiko na videwo rimwe na rimwe ntibikunde hagati y’iyi telefone na ngenzi yayo y’ubu bwoko. Guhererekanya hagati ya iPhone n’ubundi bwoko bwa telefone nabyo ntibibaho.

 

Ububiko bw’umuriro (battery) burakemangwa

Mu buzima bw’iki gihe, umuntu akenera gukorera ibintu byinshi kuri telefone ariko by’umwihariko akifashisha interineti yaba iye bwite cyangwa se izira umugozi (WiFi) kandi uko abikora ni ko iyi telefone iba ikoresha umuriro mwinshi.

Uru rubuga ruvuga ko gufungurira ‘apps’ nyinshi kuri iPhone, bituma ububiko bwayo bw’umuriro bugenda bucika intege, bikabuganisha ku gupfa burundu.

Iyo ubu bubiko bupfuye, bigora nyiri iPhone kuko kubusimbuza ubundi birahenze. Hari aho bigorana no kubona aho ugurira ubundi bubiko, bigatuma utongera gukoresha iyi telefone kuko uba uyibitse nk’iyapfuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ushobora gupfa imburagihe nudafata icyemezo kuri ibi bintu.

Birangiye Paulo umuvandimwe wa Petero na Andereya agiye guterera ivi umukobwa w’ikizungerezi (Video)