Ibibera I Musanze nta handi biba: mu bugome bukabije umugabo yasutse urusenda mu myanya y’ibanga y’umugore we(uko byagenze)
Mu kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 38 watawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushyira umugore we urusenda mu gitsina
Ni amakuru yamenyekanye mu ijoro rishyira itariki ya 22 Gicurasi 2023, aho uwo mugore w’imyaka 37 yatabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin, avuga ko umugabo we amusutse urusenda mu gitsina, nk’uko uwo Gitifu Ishimwe yabibwiye Kigali Today dukesha aya makuru.
Gitifu Ishimwe, yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’uwo mugore, yamubwiye ko ngo ejo yajyanye n’umugabo we mu kabare kunywa inzoga, ariko umugore ataha mbere y’umugabo, ngo umugabo ubwo yatahaga yasanze umugore yaryamye, ari nabwo ngo umugabo yaje kuryama, mu kanya umugore yumva urusenda ruramurya mu gitsina.
Ngo uwo mugore yahise ahamagara umukobwa we w’imyaka 17, ari nabwo batabaje ubuyobozi bumugeza ku Kigo Nderabuzima, aho mu gitondo Polisi yasabye uwo mugore kujya gutanga ikirego kuri RIB, Sitatiyo ya Cyuve aho bamuhaye n’urupapuro ajyana kwa muganga.