Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi bw’ibikorerwa mu Rwanda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Muhire Louis Antoine yemereye ubufasha umwana ugaragara mu mashusho wakoze imodoka ikora ibikorwa remezo [bakunze kwita Tingatinga] akoresheje ibiti.
Hamaze iminsi hacicikana amashusho y’umwana w’umuhungu wicaye ku modoka ikoze mu biti yikoreye ari kuyora itaka akora ibisa nk’ibimenyerewe ku modoka zikora ibikorwa remezo nk’imihanda.
Uyu mwana wicaye kuri iyo modoka yakoze mu biti yaziritseho ikimene cy’ijerekani ari kuyora itaka ubundi akarimena ku ruhande nk’uko bisanzwe bikorwa na ziriya modoka ziyora itaka.
Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi bw’ibikorerwa mu Rwanda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Muhire Louis Antoine yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko yifuza gufasha uriya mwana.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n’ariya mashusho, Muhire Louis Antoine yagize ati “Uyu mwana uwaba amuzi yanyandikira inbox. Mwemereye ay’ibitabo kugeza arangije IPRC.”
@BakerReports @RobCyubahiro @imfurayiwacu mwadufasha tugatera inkunga uyu munyarwanda🙏
— Muhire (@MuhireLAntoine) October 26, 2021