in

Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y’amafara ya Ruswa bakiriye

Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y’amafara ya Ruswa bakiriye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi babiri ba Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Rulindo, bakekwako kwakira ruswa.

Bafashwe ku wa 9 Gicurasi 2023. Barimo Umuyobozi wungirije wa REG, ishami rya Rulindo, n’umutekinisiye kuri iryo shami.

RIB yakomeje iti “Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwakira 400,000 Frw kugirango batange serivisi umukiliya yemerewe n’amategeko.”

Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Abafatiwe mu cyuho

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yoo basubiye kwiga disi, Abana benshi bakuwe mu byabo n’ibiza bafashijwe bahabwa ibikoresho basubira mu mashuri

Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n’umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura