Burya abagore bagira uko baremye kwabo kwihariye gutandukanye nuko abagabo baremye kuko ariko imana yabaremye kandi bakaba bakunda kugira umutima woroshye cyane.
Uy’umunsi rero twabateguriye ibintu abagore bakunda kandi kuko ariko bateye ntacyo Wabasha kubihunduraho ahubwo wowe mugabo ukwiye kubyihanganira.
1.Burya umugore ashimishwa no kuba afite ikintu cy’umugabo we
Akenshi ibi bituma yumva ko afite uruhare runini ku mugabo we bityo bikamutera kwishima, aha niho uzasanga akunda gufata nka telephone y’umugabo we ,kwambara nk’agashati k’umugabo we cyangwa,nka kontacye z’imodoka y’umugabo we …
2.Kurakazwa n’ubusa kandi bikaba byiza iyo umuretse kuko bishira vuba
Burya umugore iyo umuvuze nabi cyangwa se nkiyo hari akabazo kamurakaje ,ntukajye ukomeza kumusembura cyane ujye umureka bizajya bihita bishira vuba .
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya banyamerika buvuga ko iyo umugore umuretse agatuza ahita ashira uburakari vuba kuko imitima yabo ariko iremye.
3.Burya abagore bakunda kwifotoza cyane
Mu buzima bw’abagore bakunda kwifotoza cyane akenshi nkiyo bageze ahantu ari ubwambere cyangwa bahuye n’abantu batari baherukanye mu buzima, wowe mugabo rero nuzajya ubona nk’umugore wawe ageze nkahantu agahura n’abantu ataraherukanye nabo maze nakifotoza ntibikakubabaze.
4. Burya umugore akunda gutegeka akenshi iyo ari murugo iwe
Mu buzima bw’abagore bakunda kugira akantu ko gutegeka , aha nihamwe uzasanga nkiyo ageze mu rugo usanga arigutuka umukozi wenda kubintu bitagenda neza…
Ibi akenshi bimutera kumva ko ari umuntu ukomeye cyane ,bityo rero wowe mugabo utazumva nk’umugore wawe arikugaragaza ako kantu ngo utangire umubwire nabi ubikoze waba wikozeho cyane.
Si gusa kubijyanye no gutegeka mu rugo ahubwo bakunda no gutegeka abagabo akenshi nkiyo bagiye gusohokana aho uzasanga umugore amutegeka imyenda ugomba kwambara .
Rero nakubwira gutyo uri umugabo we ntukamusuzugure kuko burya biramubabaza kabone nubwo iyo myenda wowe waba utayikunda.