Mu rukundo hari ubwo usanga ibintu byarahindutse,urukundo rukamera nkurukonje ,mbese abakundana ntibakomeze kuryoherwa n’umunyenga warwo.Iyo bimeze bityo rero ni ngombwa ko hashakwa icyakongera kugarura ubushyuhe muri urwo rukundo rwenda kuzima.
Hano twaguteguriye ibintu 5 wakorera umukunzi wawe niba ushaka ko urukundo rwanyu rwongera gususuruka:
1.Kumusohokana.
Si byiza ko mwumva ko iyo abantu bamaze gushakana ibyo gusohokana biba bihagaze kuko ahanini bigira uruhare runini mu kubaka urukundo rwanyu dore ko haba hari utuntu twinshi muba mukeneye kuganiraho igihe mwasohokanye.
2.Kumwoherereza ubutumwa bw’urukundo
Muri iki gihe aho iterambere ryarakataje si ngombwa ko uhora woherereza uwo mwashakanye ubutumwa bw’ibibazo by’urugo cyangwa se ngo umuhamagare ari uko ugiye kumubwira ibibazo. Bibabye byiza wajya unyuzamo ukamwoherereza ubutumwa bw’urukundo cyangwa se ukamuhamagara umubwira akajambo keza nkuko mwabikoraga mbere mutarashyingiranwa. Niyo uwo mwashakanye atakwereka ko abyitayeho ntugacike intege kuko ageraho akabiha agaciro bigatuma urukundo rwanyu rwongera gushyuha.
3.Kumuha impano
Impano nazo ziri mu bintu byibutsa abandi iby’urukundo rwabo rwa mbere yo gushyingiranwa bigatuma rwongera gushyuha nka mbere. Impano ntisaba kuba ihenze upfa kuba uzi icyo umukunzi wawe akunda ushobora kukimuhamo impano cyangwa se ukamuha ikintu ubona ko yari akeneye mu buzima bwe mu gihe ubifitiye ubushobozi.
4.Kumukorera akantu keza umutunguye
Niba mumaze igihe mudacana uwaka hagati hanyu si byiza ko mwese mukomeza kurakaranya ahubwo wowe ushobora kwirengangiza ibyo mupfa ukaba wakorera akantu runaka uwo mwashakanye umutunguye, Urugero nko ku munsi we w’amavuko ushobora kuwumutegurira nubwo haba hari hashize iminsi atawizihiza ku buryo bugararagara cyangwa se ku munsi wanyu wo gushyingirwa ukaba wawutegura wicecekeye ukamutungura.
5.Kumubwira amagambo y’urukundo
Abantu benshi usanga baheruka kubwirana amagambo y’urukundo bakiri mu kwezi kwa buki bamara kubyarana bikaba birangiriye aho. Nyamara burya amagambo y’urukundo aba akwiye gukomeza n’igihe mwamaze kubana kuko bituma urukundo rwanyu rwiyongera kandi bigatanga isura nziza ku bagize umuryango wanyu harimo n’abana mwibarutse niba mwaragize amahirwe yo kubabona.