Uburyohe bw’urukundo bugaragara iyo ubonye abantu babiri bafite ubushobozi bwo kugira umubano urambye kandi mu gihe kirekire.
Hari abantu benshi baba mu rukundo ariko mu by’ukuri wareba ugasanga igihe cyari kigeze ko batandukana, buri umwe agakomeza ubuzima bwe.
Urubuga Elcrema rwadukusanyirije ibimenyetso bigaragaza ko igihe kigeze ugafata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe.
1. Nta cyizere ukigirira umukunzi wawe.
Niba nta cyizere ukigira umukunzi wawe igihe kirageze ko mutandukana kuko icyizere ari ikintu cy’ingenzi gituma abakundana bagumana. Iyo nta cyizere gihari urukundo ntirushobora gushinga imizi.
2. Ntimubasha kumvikana ku bintu by’ingenzi mu buzima bwanyu
Niba utabasha kumvikana n’umukunzi wawe ku bintu by’ingenzi bireba ubuzima bwanyu, ni igihe cyo gutandukana nawe. Ibintu bijyanye n’umuryango,umutungo, idini bishobora kwangiza cyane umubano w’abakundana mu gihe batabyumva kimwe.
3. Ibishashi by’urukundo byarashize.
Niba utakiyumvamo ibishashi by’urukundo ndetse ukanagerageza bikanga bivuze ko nta rukundo ruri hagati yanyu, nta n’impamvu yo kugumana.
4.Umukunzi wawe aracyakomeye ku mateka ye y’ahashize
Niba umukunzi wawe akomeye ku mateka ye ndetse akumva atayareka, nta mpamvu yo kugumana nawe. Urukundo nyarwo rwubakira ku mateka y’uyu munsi rugateganyiriza ejo hazaza.
5.Mugorwa no gukemura amakimbirane hagati yanyu.
Nibyo koko nta rukundo rushobora kubura amakimbirane, ariko iyo iteka mudashobora kuyikemurira mugakenera umuhuza, igihe kirageze ngo ufate umwanzuro wo kubivamo kuko abakundana nyabyo babasha kwikemurira amakimbirane yavuka hagati yabo.
6.Wumva nta bwisanzure ahubwo umeze nk’ufungiranye
Niba udashobora kwisanzura ngo ugaragaze icyo utekereza, ni ikimenyetso ko mukwiye gutandukana. Iyo umuntu ari mu rukundo rw’ukuri abasha kugaragaza ibyiyumviro bye ntacyo yishisha.
7. Abo mubana bahora baguhangayikiye
Niba abantu muhorana bya hafi bahora bahangayitse kubera uburyo ubanye n’umukunzi wawe, bisobanuye ko igihe kigeze ugasuzuma imibanire yanyu byaba ngombwa ugafata icyemezo cyo gutandukana nawe. Akenshi iyo umuntu ari mu rukundo biragoye kumenya niba hari ikitagenda, inshuti n’umuryango nibo babanza kubibona.
8. Ntimukiganira uko bikwiye
Kimwe mu bimenyetso by’urukundo ruhagaze neza ni uguhana amakuru hagati y’abakundana, niba rero bidashoboka ko mugirana ikiganiro kirambuye kandi gikora ku mutima nta mpamvu n’imwe yatuma mugumana kuko mwaba muri guta umwanya.
9. Ubona atakigushyikira
Niba utekereza ko umukunzi wawe atagushyigikira mu byo ukora ndetse akenshi ukabona gahunda ze arizo zibanza imbere; iki n’ikimenyetso ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.
SOURCE: IGIHE