Urukundo ni urusobe rukaba na mayobera kuri bamwe uko umuntu agenda amenya byinshi kurirwo, ubumenyi kandi bugiye butandukanye niko ugenda umenya aho biva naho bigana, ukamenya icyo wakora ndetse nicyo ugomba kwirinda, akenshi abahungu bakunze kwibaza ikintu bakora kugira ngo bamenye ibimenyetso biranga umukobwa wagukunze byukuri.
- Ikimenyetso cya mbere kikwereka ko umukobwa akwishimiye nuko uzabona hadashobora gucaho icyumweru atakuvugishije, ntiyamara kabiri atamenye uko umeze, iyo umukobwa yakwishimiye ntashobora gutuza atarumva uko umerewe, icyo ni ikimenyetso cya mbere simusiga kizakwereka ko umukobwa akwishimira, numara umunsi cg icyumweru ukabona ari wowe gusa wandika, uhora utangiza ikiganiro
- Burya umukobwa utagukunda byukuri urukundo nyarukundo, aba afite ikintu runaka agukurikiyeho, haba umutungo, amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza, imibereho myiza ufite, umuryango wifashije cyangwa ukize, umukobwa ugukunda byukuri agukundira uko uri mbese ntiyita kubyo wowe utunze. Ariko na none kugira ngo umenye neza ikigenza umukunzi wawe , bisaba igihe kirekire, gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mu marana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije ndetse nicyo agukurikiyeho. Ashobora ku kwishushanyaho ukwezi kumwe ariko ni mumarana igihe kirekire, gihagije nk’ umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.
- Umukobwa ugukunda, biragorana ko muryamana.
Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk’ imikino, umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigize basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by’ ukuri icyo abikorera ni uko yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyuma.
- Umukobwa ugukunda aragukebura
Mu kinyarwanda baca umugani ngo ‘’nta mugabo wigira kandi ngo nta mugabo umwe” abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza . Hari umusore uba yaravukanye bene izo ngeso ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa buriya ugukunda byukuri agerageza ku gukebura aho abona wakosheje cyangwa bitagenda neza ndetse akakugira inama.
- Ku kwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y’ ubuzima bwe
Umukobwa ugukunda by’ ukuri kandi ukwibonamo, arakwibwira wese kandi bihagije. Nubwo abakobwa bakunze kwirekura no kuvuga amateka yabo yose ariko iyo ageze aho akubwira amateka y ubuzima bwe bwose ndetse ni byamubayeho, ibyo yaciyemo, iba ari intambwe nziza yo ku kwizera no ku kwimariramo.
Ibindi bintu byagufasha kumenya umukobwa ugukunda harimo: ku kubaha, kukugirira ishema, nta gusaba ibyo udafite, yumva mwahorana, akwereka inshuti ze, aragufuhira, akureba bitandukanye, akubaza igihe wavukiye nk’ uko tubicyesha urubuga ;doctorforlove.com
Kuba umukobwa agukunda ntibisobanuye ngo nawe uhite umukunda. Genzura urebe neza niba nawe umufitiye amarangamutima cyangwa se umukunda nk’uko abikugaragariza