“Ibi bintu biteye agahinda pe” Umukobwa witeguraga kubana n’umusore bamaze imyaka ine bakundana yakiriye inkuru mbi buri muntu wese atapfa kwihanganira [ibi ari wowe bibaye ho wabyakira gute]
Kenshi abantu bashinga urugo bashaka kubaka umuryango wabo ndetse na bo bakaguka gusa ikigeragezo cg uburwayi bwo kutabyara buri mu burwayi buhangayikisha benshi ndetse bimwe bikabaviramo kwiheba no kumva batameze nk’abandi.
Ni uko umukobwa yaje kwisanga uwo biteguraga kubana atabyara bikamuvira mo ihurizo rikomeye cyane yananiwe kwikura mo ibyatumye afata iyambere akagisha inama yicyo yakora.
Yagishije inama agira ati: ” mungire inama ndakomerewe , umugabo twenda kubana ndamukunda cyane, tumaranye imyaka ine ,sinjye warose ansaba ko tubana, nemereye hejuru ubu ndi kwitegura ubukwe, ikibazo cyaje kuza aho icyumweru gishize yambwiye ko yagiye kwa muganga bagasanga atabyara, yarabimbwiye ndamuhumuriza ariko umutima wanze kwakira ko nta rubyaro nzagira ninshakana nawe , nabajije umuryango banterera hejuru bati umuryango ukeneye kwaguka.
Yego yambwije ukuri ndabimushimira ariko simbasha kwibona ntabana mfite, mungire inama .”
Itonde araba ari umutego yashatse kugutega