in

Ibanga ryafasha umugore utwite kuryoherwa no gutera akabariro n’ibyo akwiye kwitondera

Abantu benshi usanga bibaza niba umugore utwite ashobora gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina kugera igihe cyo kubyara,ariko burya biremewe ndetse nta n’impamvu yo kubireka cyeretse igihe umubyeyi yumva atameze neza,cyangwa inda imaze kuba nkuru cyane yenda kuvuka hakabaho kwitonda kugira ngo umwana n’umubyeyi badahungabana.

Hano tugiye kureba ibyafasha umugore utwite kwishimira igikorwa cyo gutera akabariro n’ibyo kwitondera.

Iri ni ibanga ryagufasha wowe mugore utwite:

  • Umubyeyi utwite akora imibonano mpuzabitsina kugeza ari ku bise ariko akirinda kwicugusa cyane cyangwa ngo akoreshe imbaraga muri icyo gikorwa.
  • Umugabo agomba kwitonda mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina yirinda gukoresha imbaraga cyangwa gutsikamira umubyeyi
  • Umubyeyi agomba kubanza kubaza umuganga (gynécologue) umukurikirana akamubwira uko nyababyeyi ye imeze niba iri mu mwanya wayo neza cyangwa niba nta kindi kibazo ifite kuko gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kubangamira umwana
  • Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,umugore aba agomba kwirekura ntagire impungenge kuko umwana aba arinzwe bihagije n’ibyo bita ‘’liquide amniotique’’ n’imikaya ifite ingufu ya nyababyeyi bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukingira umwana.
  • Iyo umubyeyi yumvise umwana atangiye gusa n’uwiruka mu nda yimuka ava hamwe ajya ahandi,maze akumva umutima we utangiye gutera cyane,aba agomba kuba ahagaritse imibonano mpuzabitsina muri ako kanya kuko ubwo umwana aba asa n’uwikanze ikiri kuba.

Impinduka zishobora kugera ku mugore

Hari abagore bamwe na bamwe bamara gukora imibonano mpuzabitsina ugasanga barababara mu nda,cyangwa bagatangira no kubabara bakiri muri icyo gikorwa.Ibi ngo bishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso menshi umugore aba afite,ariko ngo ntacyo bitwara umubyeyi

Umubyeyi utwite kandi ashobora kumva adakeneye gukora imibonano mpuzabitsina ndetse akayizinukwa burundu bitewe nuko umubiriwe wiyumva cyane cyane iyo bageze mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita.Ibi nabyo ngo ntacyo bitwara umugore kuko ntabwo ari uburwayi.

Uretse kuba umugore yazinukwa imibonano mpuzabitsina ngo ashobora no kuyishaka cyane mu gihembwe cya kabiri kandi mbere yarabanje kubizinukwa,maze mu gihembwe cya gatatu akongera akabizinukwa burundu.

Umugore rero ntakwiye kugira ubwoba bwo gukora imiboano mpuzabitsina mu gihe yumva ayikeneye,akayikora ndetse kugera igihe cyo kubyara kigeze,uretse igihe yumva atameze neza mu mubiri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye :Umusore yazanye amafiyeri ku nzoga y’abasaza none yabaye inkuru (video)

Bwa mbere Ariel Wayz avuze ku bye na Juno Kizigenza, anakomoza ku butinganyi ashinjwa (Video)