in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Bwa mbere Ariel Wayz avuze ku bye na Juno Kizigenza, anakomoza ku butinganyi ashinjwa (Video)

Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gushwana na Juno Kizigenza wari uzwi nk’umukunzi we yatangaje ko nta byinshi yamuvugaho ndetse avuga no kubyo kuba aryamana n’uwo bahuje igitsina (ubutinganyi) .

Ni nyuma y’aho hashize iminsi havugwa intambara y’amagambo hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari bamaze igihe bagaragaza ko baba bakundana n’ubwo bitakunze kuvugwaho rumwe.

Nyuma y’amezi atandatu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo, baje gushyira ibyabo byose hanze ndetse ,bivugwa ko bapfuye gucana inyuma.Ibi byaje gutuma Juno kizigenza avuga ko akeneye undi mukunzi benshi bavuga ko ashaka uwamuhoza amarira.Ariel Wayz aganira na Yago TV yabajijwe uko yakiriye ko Juno Kizigenza ashaka undi mukunzi maze asubiza ko yavuze ibyari bimurimo.

Abajijwe indirimbo yumva yamutura yasubije ko ntayo yamutura.Yago yongeye kumubaza ku mukobwa uherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye yitwa 10 Days bakina urukundo, benshi bafashe nk’ubutinganyi maze Ariel Wayz asubiza ko byose yabikoze nk’uko umutimanama we wabimutegetse.

Reba iyi videwo yerekana ibisubizo uyu mwari yatangaga mu kiganiro:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibanga ryafasha umugore utwite kuryoherwa no gutera akabariro n’ibyo akwiye kwitondera

Amafoto y’umubyeyi wa Miss Pamela akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga