in

Ibanga rya Mvukiyehe Juvenal rikomeje kuba isereri mu mitwe y’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal umaze iminsi asezeye ku kuba perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’imyaka itagera kuri 3 atangiye kuyobora iyi kipe.

Mvukiyehe Juvenal umaze imyaka 2 n’igice ayobora ikipe ya Kiyovu Sports, mu kwezi kwa 9 yatangaje ko asezeye kuri iyi kipe nyuma yo kubona ko ibyo ashaka gukorera iyi kipe bitumvwa n’abantu benshi bari hafi ya Kiyovu Sports.

Uyu muyobozi wafashije cyane ikipe ya Kiyovu Sports gukomeza kwitwara neza nyuma y’imyaka myinshi itabasha gutsinda amwe mu makipe byari bihanganye arimo Rayon Sports, APR FC ndetse n’izindi akanayifashe kongera gusubira ku mwanya wa 2 yasorejeho mu mwaka ushize ubwo APR FC yatwaraga igikombe cya Shampiyona.

Mvukiyehe Juvenal ibanga yakoreshaga mu miyoborere y’iyi kipe rikomeje kuyobera benshi ndetse n’abayobozi bashaka gusigarana iyi kipe nyuma yo gusezera k’uyu mugabo wagaragaraga nkufite amafaranga menshi mu ba perezida bayoboye amakipe muri iyi shampiyona yacu.

Uyu mugabo kugeza ubu iyo ushatse amakuru yuko Juvenal yishyuraga abakinnyi be ndetse n’abatoza b’iyi kipe ntabwo ubona bisobanutse. Amafaranga Umujyi wa Kigali uhereza ikipe ya Kiyovu ntamafaranga adahagije cyane ku buryo yakishyura abakinnyi iyi kipe ifite b’abanyamahanga kandi bakomeye buri kwezi ndetse nibyo yabatangagaho bijyanye no gutegura imwe mu mikino ya Shampiyona itandukanye, benshi bibaza niba hari undi uzaza akabikora nkuko yabikoraga.

Mvukiyehe Juvenal binavugwa ko amwe mu masezerano y’abakinnyi yagiye agura muri Kiyovu Sports, ntawuzi uko yabigenzaga ndetse n’ibikubiye muri aya masezerano, cyane ko asezera yabasabye ko bamuha umuntu araba amenyereza, abayobora iyi kipe bakabiterera iyo kugeza agiye burundu ntawuzi uko abikora.

Mvukiyehe Juvenal ntawatinya kuvuga ko asize Kiyovu Sports mu bibazo bikomeye cyane. Uyu mugabo kugeza ubu hari abakinnyi b’inkingi yamwamba bari gusoza amasezerano yabo barimo Abedi ndetse na Pichou hibazwa niba barakomezanya n’iyi kipe kubera uyu mugabo yaba yagiye.

Iyi kipe iracyafite n’ikibazo gikomeye cya Alain Andre Laundet wayitozaga mu minsi ishize agahindurwa inshingano akagirwa Manager ushinzwe imikinire y’iyi kipe, ibintu uyu mugabo atumva bivugwa ko arabajyana no mu nkiko akabacisha amafaranga menshi yashyira mu bibazo iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
John Jordan
John Jordan
2 years ago

Kiyovu OYeeeeeeeeeeeeeee!!!!
Abayovuse ko birirwa barurumba ko gasenyi ari inyabibazo, ubu bo barazira iki ?? Uretse se kwibeshya no gushukwa, babonaga koko uruya mugabo afitegahubda yo gufasha equipe ya Kiyovu koko ?? cg hari inyungu yari ayitezemo none abonye ntazo akuamo akekarenge !!
Ibyera byose siko biba ari amata !! Kdi uko ikigande kivuzwe siko cyizwerwa!
Abo bakinnyi bose baravamo bigendere muyandi ma kipe nyine !!Naho umuyobozi bafate wamuhungu njya numva w’akarimi karekare ngo ni Hemedi ayiyobore nawe ashoremo ayee11

Uwatewe inda afite imyaka 17 ahangayikishijwe n’umwana we uhora umubaza kumwereka papa we kandi yaramwihakanye

Amafoto 2 ya wa mu Miss wahogoje abashehe mu gikombe cy’isi cyabereye muri Quatar yatumye benshi bongera kumuhanga amaso