Umwana witwa Ishimwe Salem wiga mu wa Kane w’amashuri abanza, ajya ku ishuri buri munsi afashe akaboko murumuna we, mushiki we na we abagenda inyuma, bose bahetse ibikapu byuzuye amakaye, ku buryo bagenda bunamye.
Kuva iwabo kugera ku ishuri aho biga, ni urugendo rwa kilometero irenga imwe bakora inshuro ebyiri buri munsi bahetse ibikapu, kuko baba bajya kwiga mu gitondo, nimugoroba bagahindukira bataha.
Ishimwe yagize ati “Ubu harimo ibitabo n’amakaye gusa, usibye Igifaransa, andi masomo nka 6 cyangwa 8 twiga none yose nyafite mu gikapu, usanga nk’imibare ifite ikaye ya ’numeration and operation’, iya ’Geometry’, ’Metric system’, hakiyongeraho iy’imyitozo ku ishuri ndetse n’iyo mu rugo.”
Ishimwe avuga ko uretse amakaye arenze atatu ya buri somo mu masomo arenga atandatu biga ku munsi, banasabwa gutahana ibitabo bijyanye na yo, na byo bingana n’uwo mubare.
Umuganga witwa Ferdinand Twizeyemungu avuga ko nyuma y’imyaka ibiri umwana ukiri muto yamara aheka ibintu biremereye, biba byatangiye kumuhetamisha umugongo.
Umubyeyi witwa Mukashyaka na we avuga ko kugurira umwana amakaye menshi, uretse kumutera ubumuga iyo ayatwariye rimwe, ngo binateza ubukene mu rugo.
Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Kigo Ishimwe yigaho, Kamanzi Theoneste, yemera ko guheka ibikapu biremereye kw’abana bibateza imvune, ariko ko barimo gushaka uburyo bagabanya amakaye n’ibitabo abana batahana, ibindi bikaguma ku ishuri.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Vianney Augustine Kavutse, ushinzwe ubugenzuzi, avuga ko bagiye gukurikirana kugira ngo abana batongera kuvunwa n’amakaye menshi.