in

I Nyamirambo: Ikamyo icitse feri igonga umusore ahita yitaba Imana

Ikamyo yari itwaye umucanga yavaga mu Murenge wa Kigali yerekeza mu wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yagonze umusore wari uvuye mu kiraka hafi y’akabari kitwa Sun City gaherereye muri aka gace ahita apfa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, nibwo iyi Kamyo yari itwaye umucanga yaje kubura feri iramanuka igonga umusore ndetse n’umucanga yari itwaye umumenekaho. Yamugonze imusanze mu nzira yagenewe abagenzi ahita ashiramo umwuka.

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yatewe n’uko ikamyo yacitse feri banashimangira ko uwari uyitwaye yahisemo kuyiyoborera mu ruhande rwari rurimo uwo musore yahitanye kugira ngo idahitana abantu benshi.

Uwitwa Kabera Viateur yagize ati “Urabona igikamyo cyaturukaga iriya ruguru noneho kuko cyari cyacitse feri nabonye umushoferi yanze kukiyobora mu nzu z’abaturage ngo kitica abantu benshi ahubwo akijyana muri ruriya ruhande uriya musore yari arimo kuko rutarimo abantu benshi ni bwo cyamukubise n’umucanga wose umujya hejuru arapfa.”

Uretse nyakwigendera wahitanwe n’iyi mpanuka, hanakomerekeyemo abantu batatu bari barimo n’umushoferi wari uyitwaye ku buryo bo bahise bajyanwa kwa muganga n’imodoka y’umurenge wa Nyamirambo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimukazi yabyaye abana bane mu mwaka umwe.

Ngiyi impamvu mutamenye Messi atazakomezanya na Fc Barcelone