Bamwe mu baturage baturiye umuhanda werekeza ku kimotera cya Nduba, baravuga ko bahunze Ingo zabo kubera ivumbi rikabije.
Aba baturage bavuga ko batangiye kurwara indwara zikomeka ku vumbi ry’imodoka z’amakamyo zihaca zitwaye ibishingwe mu kimoteri.
Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru bagize ati:”Twarahunze kuko dukeneye kubaho, nta bwo wokoza isahani ngo uyirireho ifite isuku, imyenda yacu mu nzu yarangiritse ,mbese twabuze kivugira ,turarembye neza neza”.
Abanyeshuri nabo bagize ati:”Buri munsi duhora twambaye imyenda Isa nabi, kuko inzira ducamo tuba tubisikana n’amakamyo atwaye ibishingwe atumura ivumbi,twinjira mu ishuri twabaye ivumbi dusa nabi”.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali , ntacyo bwigeze bubwira itangazamakuru.
Abaturage bifuza ko uyu Rwiyemezamirimo ufite iki kimoteri byibuze yajya asukamo amazi, buri munsi kuko haca imodoka nyishi Kandi ziba zipaye zikagenda zitumura ivumbi.