Abatuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ahitwa i Matimba, baravuga ko bafite impungenge z’ubwiyongera bw’abakora uburaya n’abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje kugaragara muri aka gace nyuma y’aho Camera zari zarahashyizwe zimaze igihe zidakora.
Bemeza ko uburaya n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, byari byaracitse muri aka gace bitewe na Camera zari zarashyizwe ahakunze guhagarara abakoraga ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Mu baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru barimo n’abanyerondo, bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budakoresha izi Camera kandi hashize igihe bugejejweho iki kibazo.
Umwe mu banyerondo yagize ati “ No ku Murenge twarabihagejeje ko Camera zapfuye banga kuzikoresha, hari n’ushinzwe kugenzura amashusho zafataga waje kwanga gukomeza kujya ahirirwa ntacyo akora kubera ko zapfuye kuko ntacyo yabonaga yirirwaga akora ariko ntibabyumva.”
Uwitwa Mutuyimana Omar na we yavuze ko abakora uburaya n’abacuruza urumogi biyongereye nyuma y’aho izi Camera zimaze igihe zidakora.
Ati “ Mbere bakihashyira Camera indaya zose zahise zihunga, abacuruzaga urumogi ku muhanda barahava ariko ubu barongeye baragaruka kandi nta kindi n’uko nabo bazi neza ko zitagikora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko mu gihe cya vuba camera zizongera gukora.
Ati “ Camera zirahari, ni akantu gato ko mu buryo ikora kapfuye ariko twaganiriye n’umutekinisiye azaza kugatunganya. Duteganya ko zizatangira gukora hano vuba. Erega uretse ko Camera hari ibyo igaragaza buriya hariya ikintu cya mbere gikorwa ni irondo ku bufatanye n’abaturage, ndumva ari bo bakora cyane naho umujura ntiyakurwaho burya na Camera.”
Yongeyeho ko bashyizeho amatsinda arwanya abajura n’abacuruza ibiyobyabyenge ndese n’akurikirana ibikorwa by’abakora uburaya n’abasinzi mu kwirinda ko byateza umutekano muke.