Mu minsi ishize mbere ho gato y’igikombe cya Euro nibwo umunyezamu wa Manchester United David Degea yari yatangiye gukurikiranwa n’inkiko z’iwabo bivugwa ko yafatanije na mugenzi wo muri Atletico Bilbao Ikel Muniain gufata ku ngufu akana k’agakobwa k’imyaka 15.
Byaravuzwe igihe kirekire kandi bituma n’ikipe ye ye Spain itangira gutekereza kumusimbuza Casillas nubwo bwose byagaragaye ko uyu musore ukiri muto afite ubuhanga buruta ubwa muzehe Casillas.
Kubwamahirwe yahawe n’inkiko,kubanza gukina imikino ya Euro akazasubira kuburana iyo mikino irangiye,ariko ni muri iki gitondo aho abacamanza baburanyaga uyu musore bamugize umwere ku byaha yaregwaga byo gushyira mubikorwa no gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 15.