I Kigali, Urubyiruko rukomeje kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu gikundi aho umusore ava ku nkumi imwe ajya ku yindi gutyo gutyo kugeza akabaraga kamushizemo.
‘Group Sex’ ni imibonano mpuzabitsina iba hagati y’igikundi cy’abantu benshi barenze batatu bashobora guhurira mu birori runaka cyangwa ahantu runaka bapanze rugahana inkoyoyo!
Aha umuntu ashobora gusambana n’abantu atazi umubare bitewe n’abahari.
Ibya ‘Group Sex’ i Kigali bireze! Mu birori bitandukanye bibera mu nyubako ziberamo ibirori bimwe na bimwe bihuza urubyiruko yaba uruhuje ibitsina cyangwa urutabihuje.
Akenshi iyo uganiriye n’urubyiruko rwinshi muri iki gihe usanga bakubwira ko nta birenze.
Umwe mu bakobwa batunguwe na ‘Group Sex’ waganiriye na IGIHE yavuze ko uburyo yabibonyemo buteye inkeke. Ati “Njye nabigiyemo ntazi ibyo ari byo. Hari abasore babiganiriyeho n’indi nkumi isanzwe ari inshuti yanjye barabipanga tujyanayo ariko we azi gahunda we na bagenzi be bari bafite, ku buryo icyo gihe yagiye nta n’umwambaro w’imbere yambaye.’’
“Twagezeyo dutangira kunywa inzoga, turabyina nyuma abasore bamwe n’inkumi mbona batangiye ibyabo wa mugenzi wanjye akajya ancira amarenga ngo nirekure mfate abandi bana neza, mbona kuryamana n’abasore barenze umwe bari aho ntabivamo nsohoka nkugiye kunywa agatabi [kandi ubundi ntasanzwe mbikora] ngenda ngiye.’’
Yavuze ko ari ubwa mbere yari abonye basambana ari igikundi umusore umwe ava ku nkumi imwe ajya ku yindi gutyo gutyo, ibintu yagereranyije no kugera i kuzimu.
Yakomeje ati “Ni ibintu byantunguye ariko na none nibaza ukuntu ibyo twita ubusirimu cyangwa tuvana mu mico y’ahandi bishobora kuzatworeka.’’
Abasanzwe bakora ibi bo iyo muganiriye bakumva watangaye baraseka bagakwenkwenuka, bakagufata nk’utazi aho Isi igeze.
Hari umusore umwe umaze kwisanga muri ibi bikundi wavuze ko ‘nta birenze’ kuko ‘gukora sex’ bisigaye ari ibintu bisanzwe kandi n’abakobwa batakigorana nka kera.