in

I Kigali kugenda byabaye uburyohe! Mu mujyi wa Kigali hadutse imodoka nshya zikoresha amashanyarazi zizajya zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho baba bagiye hose

Muri gare zo mu Mujyi wa Kigali, hiyongereyemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, umugenzi akishyura amafaranga 500 aho yaba ajya hose muri Kigali.

Mu duce izo modoka zatangiye gukoreramo hari ukuva muri gare ya Nyanza ya Kicukiro kugera mu Mujyi (Gare ya Downtown), Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Kagugu, mu Mujyi-Nyabugogo, ariko ngo hari n’indi mihanda (ligne) igiye gufungurwa nk’uko ba nyiri izo modoka babitangaje.

Mu nkuru dukesha Kigali to Day, Umushoferi w’Ikigo ‘Go Green Transport’ gitwara abagenzi muri izo modoka z’amashanyarazi, Gaga, agira ati “Igiciro ni kimwe aho waba ujya hose, ni 500Frw, ni imodoka irinda abantu ubushyuhe, nta kubyigana kuko bose baba bicaye.”

Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha ’minibus’ zo mu bwoko bwa ’Hiace’, kuko zo zifite imyanya 22 y’abagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi.

Umwe mu bayobozi ba ’Go Green Transport’, Tsega Solomon, avuga ko buri modoka bafite y’amashanyarazi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, igera mu Rwanda igurwa Miliyoni 93Frw.

Ku ikubitiro bakaba bazanye imodoka 10 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hamwe n’izindi 4 za ’pick up’, zose zikaba zitwarwa n’amashanyarazi 100%.

Tsega avuga ko izo modoka ziba zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 320(km) iyo bateri yayo yuzuye, icyakora nanone ngo bitwara igihe kingana n’amasaha arindwi kuri sharijeri, bikaba byiza umuntu ayiraje ku muriro iyo iri bwirirwe mu kazi.

Tsega avuga ko bakirimo kwiga isoko ry’u Rwanda, kugira ngo bazane izindi modoka nyinshi z’amashanyarazi mu gihe baramuka babonye ko abantu bitabira kuzigendamo.

Tsega (mu butumwa bwo kuri Whatsapp) yagize ati “Ikigo cyacu gikora bene izi modoka, nkeka ko kuzongera mu gihe twaba tubonye zikenewe cyane(high demand) bitatugora.”

Kugeza ubu izo modoka zifite sharijeri ahantu habiri mu Rwanda, kuri sitasiyo za Kimironko na Kicukiro(Niboye), ariko mu byo ikigo kizicuruza kivuga ko byihutirwa harimo no kubaka sitasiyo nyinshi hirya no hino mu Gihugu.

Ikigo ’Go Green Transport’ kivuga ko iyi gahunda yo gukoresha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, izagabanya ikiguzi Leta itanga mu kugura ibikomoka kuri peteroli, ndetse no kwirinda imyuka ihumanya ikirere.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya Ayra Star yambaye icyo benshi bita impenure yakojeje akaboko mu myanya y’ibanga yateje umwuka mubi mu bagabo maze nawe abaha gasopo

Inkuba yakubise abanyeshuri 9 bari gukina umupira batatu bahita bapfa