in

I Kigali ifaranga rirajejeta: Umusore n’umukobwa bakoreye ubukwe mu Intare Arena maze batumira Harmonize na Bebe Cool baza gutaramira abatumirwa [AMAFOTO]

Harmonize na Bebe Cool bari bamaze iminsi i Kigali, aho bari batumiwe kuririmba mu bukwe bwabereye ku Intare Arena i Rusororo.

Ubu bwabereye ku Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 23 Ugushyingo 2023.

Ugutumirwa kw’aba bahanzi kwagizwe ibanga rikomeye, cyane ko ibi birori bitari byatumiwemo buri wese, ahubwo byatashywe n’abari batumiwe mu bukwe.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ku manywa nka saa Munani babanje kugera aho ibirori byari kubera basuzuma ibyuma ndetse bumva niba byajyana, hanyuma ku mugoroba bataramira abitabiriye ubu bukwe.”

Aba bahanzi bamaze iminsi mu Mujyi wa Kigali, uretse kuririmba muri ubu bukwe hari amakuru avuga ko bagiye bahura n’abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse bagira umwanya wo gusura ama studio atandukanye.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bari bahuye nuruva gusenya! Abantu bakomeje gutangazwa n’umugabo wagaragaye ari kuri moto ateruye ingurube ingana n’isatura yamukoresheje ibintu byari bitumye ishyano rimugwira -AMASHUSHO

Umusore witwa Claude MUSENGIMANA yatsindiye miliyoni irengaho kuri Radiyo y’i Kigali