Iki gitaramo cyo kwibuka Mutamuliza Annonciata wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nka Kamaliza cyabereye muri Serena Hotel i Kigali kigaragaramo abahanzi bakomeye barimo; Intore Masamba, Jules Sentore, Nyiranyamibwa Suzana, Mariya Yohana n’abandi benshi. Ni igitaramo kitabiriwe ku buryo bukomeye dore ko hari ingeri zose z’abakunzi b’umuziki yaba abakiri bato ndetse n’abakuze, cyari igitaramo cy’ibyishimo ku bantu bose bagikurikiye.
Muri iki gitaramo kandi mukuru wa Kamaliza wamubereye aho atari akamusigaranira abana yareraga akabitaho kugeza magingo aya nubwo nta bundi bushobozi yari afite bwihariye yagenewe ishimwe. Usibye mukuru wa Kamaliza wagenewe ishimwe ariko kandi irindi shimwe ryagenewe abahanzi babanye nawe mu buhungiro ubu bakaba baramusigariyeho bahanga ibifitiye abanyarwanda akamaro.
AMAFOTO:
Byari ibyishimo…
Cyari igitaramo cy’ibyishimo ku babyeyi…
Source: inyarwanda.com