Umuhanzi Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe n’abasore ba 3 aribo Nizzo, Humble Jizzo na Safi Madiba.
Humble Jizzo ubu utuye mu gihugu cya Kenya arashima Imana ndetse n’umugore we wamufashije kuva mu buribwe butari bumworoheye ubwo igisimba cyamwinjiraga mu gutwi.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuzeko yabyutse mugitondo nka saa kumi nebyiri (6:00) yumva hari icyintu cyimuri mu gutwi nuko arahaguruka ajya muru dushe ashyira amazi mu gutwi ariko igisimba nticyasoka mu gutwi.
Madamu we yahagurutse nuko ajya kureba kuri Google uko bakuramo igisimba mu gutwi.
Nyuma yaje gufata amavuta y’ubuto maze ayashyira mu gutwi kwa Humble nuko igisimba cyiroroha kandi cyiranyerera maze bafata agati bakoresha mu gutwi maze igisimba bagikuramo batigeze bajya kwa muganga.
Icyabatunguye ni uburyo icyo gisimba cyari cyinini ngo kuko Humble Jizzo we yumvaha ari nk’urutozi rumuri mu gutwi rukazajya runamuruma kuko yumvaga uburibwe bwinshi.