in

Umukinnyi wa APR FC akomeje guhezwa mu bihano mu gihe abandi bane bahawe imbabazi

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC, Nsanzimfura Keddy akomeje kuguma mu bihano mu gihe bagenzi be bane bo bahawe imbabazi.

Muri Nyakanga 2022, nibwo Nsanzimfura Keddy yasabwe na APR FC kwishakira indi kipe we na myugariro Nsabimana Aimable bitewe n’uko umutoza Mohammed Adil Erradi yabonaga ko atakibakeneye.

Nyuma yo gusabwa gushaka indi kipe, umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yatakambiye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC asaba ko umwana we yahabwa amahirwe ya nyuma akaguma muri iyi kipe maze barabimwemerera gusa bamuha igihano cyo gukorera imyitozo mu Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Uyu mukinnyi yahise atangira imyitozo mu Intare FC, nyuma ye abandi bakinnyi bane ari bo Byiringiro Lague, Nsengiyumva Ir’Shad, Ishimwe Annicet na Nizeyimana Djuma bahise bahanwa maze bamusanga mu Intare FC.

Kugeza ubu abo bakinnyi bose bamaze guhabwa imbabazi, gusa Nsanzimfura Keddy we aracyari mu bihano mu minsi ishize yasabye kubabarirwa ariko ntabwo yari yemererwa kugaruka mu ikipe ya APR FC.

Nsanzimfura Keddy ni umukinnyi wakuranye impano itangaje, yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2020 avuye muri Kiyovu Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Humble Jizzo arashimira madamu we wamufashije kuva mu buribwe bukomeye

Niyo Bosco ari mu bihe bikomeye by’ubuzima