Abantu hafi ya Bose bahuriza ku ntero ivuga ko ubuzima bw’umuntu aricyo gishoro cya mbere. Gusa ubuzima buba bwiza iyo buzira umuze.
Ubuzima bwa muntu busaba kubwitaho kugira ngo utazahazwa n’indwara. Zimwe mu ndwara zifata umuntu habamo n’indwara y’impyiko gusa haricyo wakora ukirinda kurwara.
Ibintu 7 wakora ukarinda impyiko zawe
1.Kurya indyo yuzuye
Kurya amafunguro arimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara bya kuirinda kurwara impyiko kandi ukirinda gushyira mu mafunguro umunyu mwinshi cq mubisi.
2. Kwirinda isukari nyinshi cyangwa amavuta menshi
Irinde isukari nyinshi kuko yongera ibyago byo kurwara diabète, kandi ugabanye ingano y’amavuta cyangwa ibinyabinure winjiza mu mubiri, ahubwo wongere imboga n’imbuto bikungahaye kuri fibre.
3.Gukora imyitozo ngororamubiri
Ni ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri wirinda kurwara impyiko, kuko ari na bumwe mu buryo bufasha umuntu kwirinda umubyibuho ukabije na diabète. Binafasha gusohora ibyuya birimo imyanda.
4.Isuzumisha urugero rw’isukari yo mu maraso
Kwisuzumisha urugero rw’isukari yo mu maraso, ni ngombwa kuko ni nabwo ubasha gutahura niba urwaye cyangwa utarwaye diabète, kuko diabetes ikururira umuntu kurwara impyiko.
5.Nywa amazi ahagije
Ku muntu mukuru ufite hagati y’ibilo 60 na 70, akwiye kunywa litiro ebyiri ku munsi mu gihe atarwaye impyiko. Umuntu urwaye impyiko we anywa ayo umubiri we ushoboye kuko impyiko ze ziba zitagishoboye gukora inkari, hirindwa ko yaba menshi akareka muri bimwe mu bice by’umubiri nk’ibihaha.
6.Irinda kunywa itabi
Itabi ni ribi ku buzima bw’umuntu muri rusange, kandi ni impamvu nyamukuru itera kanseri y’impyiko. Niba ushaka kurengera impyiko zawe irinde kunywa itabi.
7.Isuzumishe kenshi uburwayi bw’impyiko
Inzobere mu buzima zigira inama umuntu yo kujya ajya gusuzumisha umubiri we ngo arebe uko uhagaze.
Mu gihe rero urwaye indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso, mu gihe ufite umubyibuho ukabije, no mu gihe hari uwigeze kurwara iyi impyiko mu muryango wawe.