in

Hiyambajwe inzego z’umutekano! Rayon Sports yasezerewe na Bugesera FC maze hakurikiraho imirwano – AMAFOTO

Nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, abakinnyi ba Gikundiro barimo nka Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy.

Ubwo Umusifuzi Mukansanga Salima Rhadia yari asoje umukino, abakinnyi ba Bugesera FC bagiye kwishimira intsinzi imbere y’abafana ba Rayon Sports, bakora ikimenyetso cyo kubacecekesha.

Myugariro Isingizwe Rodrigue wa Bugesera, we yagiye kubikorera n’imbere y’intebe y’abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports bari babuze intege zibahagurutsa, mu rwego rwo kubishyura kuko Julien Mette yabikoze ku mukino Gikundiro yatsinzemo Bugesera FC ku wa Gatandatu muri Shampiyona.

Byatumye Youssef Rharb na Isingizwe baterana ibipfunsi mu gihe na Hoziyana Kennedy yagaragaye ashaka kurwana na Youssef, bituma bombi bahabwa ikarita itukura.

Mu gihe abasifuzi bayobowe na Mukansanga bibwiraga ko birangiye, basohotse mu kibuga kuko imvura yari itangiye kugwa, abakinnyi bari basigaye inyuma bongeye gusakirana, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale bashaka kurwana n’abakinnyi ba Bugesera FC na Team Manager wayo, Eric Dinho wasubiye inyuma akagwa hasi mbere yo guhungishwa na Gatete uri mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga.

Polisi y’Igihugu yahise yinjira mu kibuga yihuta, ifata abakinnyi bashakaga kurwana barimo Umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidèle, wagaragazaga ko atemeranya n’ibiri kuba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Bugesera ingumi ziravuze rubura gica! Nyuma y’umukino Bugesera FC yatsinzemo Rayon Sports, Youssef Rhab yigabije abakinnyi ba Bugesera FC maze ingumi ziravuga – VIDEWO

Menya impamvu usenga ariko ntusubizwe